FDLR ntaho ihuriye n’ impunzi, nireke guta ibitabapfu ivuga ubusa, ikiyikwiye ni ukurandurwa ikaba amateka
Mu cyumweru gishize, ku itariki ya 02 Nyakanga 2025, umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wandikiye ibaruwa Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Ni ibaruwa igaragaza ko uyu mutwe w’abajenosideri ruharwa wahiye ubwoba kubera intambwe ziri guterwa mu kugarura amahoro. Aho bimwe mu byemezo byafashwe harimo ni irandurwa ryayo.
Mu matakirangoyi menshi, muri iyo baruwa yashyizweho umukono n’icyihebe cyamaze abantu ‘Lt-Général’ Victor Byiringiro, FDLR yiyambitse uruhu rw’intama ibeshya ko itigeze iba ikibazo ku baturage b’u Rwanda; ko ndetse gahunda yayo ari ukurinda no gucyura impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri iyi baruwa kandi, FDLR itagira isoni na nke yasabye ibiganiro yita iby’amahoro nyamara ibi ni ukwikirigita ugaseka.
FDLR iri ku isonga y’ihungabanywa ry’umutekano mukarere k’ ibiyaga bigari. Mu myaka isaga 30, FDLR imaze kwica Abanyekongo babarirwa mu ma miliyoni. Iyi FDLR yagiye kenshi igaba ibitero ku butaka bw’ u Rwanda bimwe byahitanye abantu bikanangiza n’ ibyabo.
FDLR ibifashijwemo na leta ya Tshisekedi nibo bari ku ruhembe rw’ ingengabitekerezo ya jenoside igaragara mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu zindi ngero za hafi ni uko amasezerano y’amahoro y’i Washington ahuriweho n’u Rwanda na RDC yemeje ko FDLR igomba kurandurwa. Na none muri Gashyantare uyu mwaka wa 2025 Umuryango w’Abibumbye watangaje ko utewe inkeke n’ukuntu uyu mutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano mu karere;akanama gashinzwe umutekano kw’isi nako kamaganye kanasaba igisirikare cya RDC guhagarika gufasha uyu mutwe w’iterabwoba.
Inkoramaraso zigize umutwe w’iterabwoba wa FDLR ni abanyabyaha badafite aho bahuriye n’ impunzi bahora biyitirira. Cyane ko zimwe mu mpunzi z’ Abanyarwanda zahoze zaragwatiriwe na FDLR, ziherutse gucyurwa zakubitiye ahareba inzega iki kinyoma.
Ndayambaje Marc