Ndayizeye wahoze ayobora u Burundi yibukije Neva ko Abarundi atari ibigoryi
Mu nama yahurije hamwe abanyepolitiki batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano mu Burundi mu minsi ishize, Bwana Ndayizeye Domitien wayoboye u Burundi kuva 2003 kugeza 2005 yahishuriye Perezida Ndayishimiye n’agatsiko ke k’aba DD ko batagomba gukomeza kwikirigita ngo baseke bibeshya ko Abarundi ari ibigoryi ndetse bazakomeza kwihanganira ubuziraherezo ingaruka z’imitegekere mibi yabo
Muri iyo nama yari yanitabiriwe na Perezida Neva ubwe, Ndayizeye yateruye yerekana uburyo ubutegetsi bwagiye busimburana mu Burundi kuva igihugu cyabona ubwigenge ndetse n’inyungu Abarundi bagiye bakuramo, nyamara ageze k’ubwa Gen Neva n’agatsiko ke k’aba DD, agaragaza ko nta kindi gakora uretse gushora Abarundi mu nyanja y’ibibazo badashobora kwikuramo mu gihe izi nkoramahano zaba zikomereje mu mujyo zirimo.
Ndayizeye yagize ati:” Nibyo koko dufite ikibazo cy’igitoro n’ibindi, ariko dufite n’ikindi kibazo kandi gikomeye cy’imibanire mu karere kandi bintera ubwoba ko hari benshi mu bari hano batajya babibona. Ariko iyo uriho uganira n’abaturage babibona neza. Abantu hano bagiye babica ku ruhande ariko birahari, nanjye niko mbibona.”
Kuri iyi ngingo yo kuba Gen Neva akomeje kugira ruvumwa iki gihugu cye mu karere, ntawe ukirirwa abishidikanyaho, dore ko ubu tuvugana abavandimwe b’Abanyekongo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bari mu bashobora gutanga ubuhamya.
Ndayizeye kandi yagarutse ku buryo ubutegetsi buriho mu Burundi buyoboza inkoni y’icyuma, agaragaza ko leta idasiba gushyiraho amategeko acinyagaza umuturage, ibyo ahuza no kuba abaturage baba bategetswe kubyemera mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi byabagiraho.
Bwana Ndayizeye ariko ntiyigeze ahisha Gen Neva n’agatsiko ke ko n’ubwo bwose bakomeje kugaraguza agati Abarundi, bagomba no kwitegura ko isaha n’isaha ibintu bishobora guhinduka maze umuturage akisubiza agaciro yambuwe n’ubutegetsi.
Yagize ati: ”Burya gukorera inyungu z’abaturage ni ikintu cy’ingenzi. Ntihakagire umuntu ubikerensa. Burya ntimukajye musuzugura abaturage. N’ubwo igihugu cyaba kiri mu bibazo, abaturage baramutse bahagurukiye hamwe, n’ubwo waba ufite intwaro zikomeye gute, ntacyo wabatwara kuko ntibagutinya.Ntitujye hano hanze rero ngo twibwire ko tuzabategeka uburyo twishakiye”
Burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe. Ntako Abarundi batagize ngo bereke Gen Neva n’agatsiko ke ko barambiwe ubuyobozi butagize icyo bubamariye ahubwo ko bubashora mu nyanja y’ibibazo.
Biraro Ernest