CNDD-FDD iherutse kwiba amatora ku manywa y’ihangu itangiye imyiherero ya baringa
Gen. Ndayishimiye Evariste n’abambari be ba CNDD-FDD baherutse gukora ikinamico bise amatora y’ Abadepite, bikarangira ishyaka ryabo ryigwijeho imyanya hafi ya yose yo mu Nteko Nshingamategeko, kuri uyu wa 7 Nyakanga i Gitega, batangije umwiherero wa baringa wo gukomeza koreka igihugu.
Muri uyu mwiherero ukuriye CNDD-FDD, Ndikuriyo Reverien yavuzeko uyu mwiherero uzibanda k’uruhare rw’umudepite mu guhindura no guteza imbere imibereho myiza y’Abarundi.
Gusa iki ni ikinyoma kuko CNDD-FDD kuva yajya ku butegetsi nta na rimwe umuturage yigeze yitabwaho.
Urugero rwa hafi ni ikiganiro Leonce Ngendakumana wanayoboye Inteko y’u Burundi yahaye RPA muri Mata uyu mwaka agira ati: ”Mu Burundi hari ibibazo by’umutekano muke, abantu bakomeza gushimutwa, kwangazwa, gufungwa, gutotezwa, ubujura, uburenganzira bwa kiremwamuntu bubangamirwa, ubutabera budakora, ibibazo by’imibanire hagati y’Abarundi aho ubona ko bya bibazo by’amoko byagarutse.”
Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” yeruye ko ashaka gutegeka by’iteka ryose!
Aba badepite ni ingwizamurongo zashyizweho na Neva. Ntibateze na rimwe kuzarengera inyungu z’ umuturage. Ahubwo uyu ni umwanya mwiza wo gutangira icengezamatwara ribiba urwango ry’aba DD.
Biraro Ernest