Interahamwe n’ibigarasha bakomeje gutamazwa n’ibinyoma byabo
Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe, abajenosideri n’ibigarasha batunzwe no kurwanya u Rwanda no gusebya ubuyobozi bwarwo, bongeye kwinyuraguramo bavuga ko “umutwe wa M23 wishimiye gukorana na Uganda kurusha u Rwanda kuko u Rwanda ruwugenzura cyane”, kandi ubundi basanzwe babunza ibinyoma by’uko uyu mutwe ukorana bya hafi n’u Rwanda.
Ibyo bibaye nyuma y’uko umupaka wa Bunagana ufunguwe kuri uyu wa kane tariki ya 10 Nyakanga 2025.
Uyu mwuka wo kwinyuraguramo uterwa ahanini nuko bahora mu binyoma bidashinga bavuga ibifindafindano, ndetse bikanerekana ukuntu mu mitwe yabo nta kindi kibamo uretse gutikura no guhimbahimba ibyabahesha inyungu zituruka mu biganiro bashyira ku rubuga rwa Youtube.
Ubundi izi mburamukoro zisanzwe zarabaswe n’urwango n’ishyari zifitiye u Rwanda, rimwe zivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, ubundi bugacya zivuga ibindi. Ibyo bikwiye guhumura abazikurikira buhumyi ko ibyo zivuga nta shingiro bifite ahubwo ziba zigambiriye gukurura abantu kugira ngo zibone icyo zishyira mu bifu byazo bitajya byuzura.
Gusa ibyo interahamwe n’ibigarasha bavuga byose nanone babiterwa nuko u Rwanda rukomeje kuzamuka mu ntera, rutera imbere, rudasubizwa inyuma n’imigambi mibisha yabo.
Ikindi kandi Kubera ukuntu birirwa babungera i burayi, nta kindi cyabatunga uretse kuvuga nabi u Rwanda, kurwifuriza inabi no gukora iyo bwabaga ngo Abanyarwanda bacikemo ibice, ikintu cyabananiye kugeraho burundu.
Ibihuha by’interahamwe n’ibigarasha biri mu murongo nanone w’ubutiriganya aba banzi b’u Rwanda bakunze gukoresha ngo bahishire ibyaha byabo birimo ubwicanyi, ubujura bakoreye mu Rwanda mbere y’uko batorongerera mu bihugu ubu bihishemo.
Mukobwajana Linda