25-05-2026

Umuhezanguni Ntaganda Bernard ukerensa ibyaha bya Ingabire akwiye gucungirwa hafi

0

Umuhezanguni Ntaganda Bernard wokwamwe na politike mbi igambirira guhungabanya ituze rya rubanda yongeye kumvikana mu mabi ye yitwaje urubanza rw’undi muhezanguni basangiye ingeso n’amabi, Ingabire Umuhoza Victoire.

Uyu Ntaganda, ubwo yaganiraga na Bagirubusa Eric wahisemo guha urubuga inyangabirama zitwaje politiki mbi, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025 kuri sheni ye ya Youtube, yashatse gutesha agaciro ibyaha Ingabire ashinjwa maze yita urubanza ko ari urwa politiki. Mbese muri make yatagatifuje Ingabire.

Biteye agahinda kumva ko hari umuntu washyigikira umuntu nka Ingabire uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.

Imyitwarire ya Ntaganda iracyahamiriza Abanyarwanda ko atahindutse; ko akiri ya fuku batokora ikanga ikirindimuriraho itaka. Ni cyane ko na Ntaganda ubwe yazize ibyaha bijya gusa nk’ ibya Ingabire, birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu banyarwanda ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.

Soma kandi: Ntaganda ni ‘ikirayi kiboze’ gikwiye gukurwa mu bindi – Impamvu

Mu gihe ubutabera bugisuzumana ubushishozi ibyaha bya Ingabire, Urwego rw’ Ubugenzacyaha bwari bukwiye kugenzura iby’uyu muhezanguni ngo ni Ntaganda utangiye kugira umwere Ingabire basanzwe bakorana amabi yose.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading