Sendagara “Gen Neva” noneho yegetse kuri Loni uruhuri rw’ibibazo yateje u Burundi!
Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yumvikanye yabuze ayo acira n’ayo amira avuga ko Umuryango w’Abibumbye (UN) ari wo wabazwa ibibazo byose u Burundi bufite, imvugo ishimangira ko uyu mutegetsi mu by’ukuri nta kintu yishoboreye.
Kuri uyu 9 Kanama 2025 ubwo uyu munyagitugu uzwi ku yandi mazina arimo Sendagara, Gen Neva n’andi, yitabiraga umunsi mpuzamahanga wahariwe abasangwabutaka, i Bujumbura, yarihandagaje avuga ko UN yohereje u Bubiligi gukoloniza u Burundi bubacamo ibice “bituma u Burundi bwokamwa n’ubukene”.
Yagize ati:”Nagira ngo nsabe umuryango w’Abibumbye gufasha u Burundi kwiyubaka kubera ko ibyangiritse byose byangijwe n’abavuye hanze kandi bari bahagarariye ONU,”
Yakomeje agira ati: “ONU yagennye Ababiligi ngo bategeke u Burundi maze baraza baducamo ibice… none ubu nibo birirwa baduseka ngo turi abakene… turasaba ONU ko yaza ikadufasha kubaka igihugu cyacu cyasenyutse”
Kuva CNDD-FDD yafata ubutegetsi mu 2005, u Burundi bukomeje kugana ahaga mu ngeri zose z’ubuzima, aho abaturage badasiba kumvikana binubira uburyo bayobowe.
Ni Ndayishimiye wahisemo kubakira ubutegetsi bwe ku ivanguramoko, wahisemo gufata abaturage akabagira imfungwa abafungiraho imipaka, abakoresha mu bikorwa bya gicakara aho ubu abasirikare b’Abarundi bakomeje gupfira muri Congo barwanira inyungu za Neva.
Igihugu gikomeje kubura ibyangombwa by’ibanze birimo ibiribwa, abashoramari, ibikomoka kuri peteroli, isukari, amadovize n’ibindi bitewe n’imiyoborere mibi ya Ndayishimiye n’agatsiko ke.
Soma kandi:Abarundi bakomeje kuvumira ku gahera Sendagara “Gen Neva” na CNDD FDD ye
Uretse kwikoma Umuryango w’Abibumbye, ni Ndayishimiye udasiba kumvikana yikoma abo bafatanyije kuyobora igihugu abashinja kuba abagambanyi, ndetse ko ibyo bakora byose babikora ngo bamunanize.
Imvugo nk’izi za Neva ni gihamya y’uko uyu mutegetsi ntacyo ateze kumarira Abarundi!
Biraro Erneste