Ibigarasha Etienne Gatanazi na Michael Mupende mu kuzura ibinyoma bidashinga ngo bakunde bibonera amaramuko!
Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu nyuma yo kubona uwitwa Etienne Gatanazi wiyemeje kuba nyiramubande w’interahamwe n’ibigarasha ari gutera akicyirizwa n’igisahiranda Michael Mupendemu icengezamatwara rigamije kugoreka amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Byari mu kiganiro ibi bigarasha byombi byahuriyemo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kanama 2025 ku muzindaro rutwitsi wa YouTube umuhezanguni Gatanazi akoresha akwiza icengezamatwara ry’abanzi b’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Muri icyo kiganiro, Gatanazi umaze iminsi abuyera mu Budage na Mupende umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bumvikanye bakwiza ibihuha ku rupfu rw’intwari y’u Rwanda, Gen Fred Rwigema, aho bumvikanishaga ko “yishwe” na bagenzi be bari kumwe mu ngabo za RPA.
Ni mu gihe nyamara intwali Rwigema yarashwe n’abari abasirikare b’ingabo z’igihugu (FAR), ndetse barangije barabyigamba. Byabaye nyuma y’umunsi umwe urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye, hari ku itariki ya 2 Ukwakira 1990.
Gukwirakwiza iki kinyoma nyuma y’imyaka 35, ni umuvuno Gatanazi magingo aya ubayeho ubuzima bw’amaburakindi mu Budage aho yigize impunzi, ari gukoresha ngo yibonere amafaranga ubusanzwe YouTube ihemba abayikoresha (AdSense revenue) kugira ngo akunde abone icyo atungisha umuryango we yashoye mu bikorwa by’ubuhezanguni yijanditsemo.
Mu gihe Gatanazi yishakira indonke ngo ahaze igifu cye, umuhezanguni Mupende we gukomeza kugoreka urupfu rwa nyakwigendera Rwigema kandi abizi neza ko abeshya, abikora nk’umuvuno ugamije kwibagiza Abanyarwa impamvu yatorongereye imahanga aho kugeza magingo aya abayeho nta gihugu agira.
Ikigarasha Mupende yavuye mu Rwanda atorotse ubutabera bwa gisirikare bwamukoragaho iperereza nyuma yo kwiba amadorali ibihumbi cumi n’umunani (18000$), ni amafaranga yagombaga gutunga abasirikare dore ko n’uyu munyabyaha ruharwa na we yari umusirikare.
Muri kiriya kiganiro, umuhezanguni Mupende yumvikanye kenshi yibasira Gen (rtd) James Kabarebe ko ngo “agoreka urupfu rwa Rwigema”, gusa ibi nabyo yabivuze nk’uburyo bwo kwihimura kuri Kabarebe cyane ko yatumye Abanyarwanda bamenya uburyo uyu Mupenda ari ikigwari, ndetse ko yari umunyabwoba ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Akomoza kuri Mupende, Kabarebe yigeze kuvuga ko: “Mupende nawe yahuze urugamba, icyo gihe kuva muri 1990 yavuze ko yarashwe ahantu abantu batabona; ntawashoboraga kumukuramo ipantalo ngo amurunguruke, ngo arebe aho bamurashe, akaguma acumbagira [maze] intambara irangiye Mupende arakira, akize bamuha akazi yiba amafaranga y’abasirikare, aratoroka ajya muri Amerika. Ni uwo ujya wandika ng oni twe twarashe nyakwigendera Fred.”
Soma kandi : Igisambo Michel mupende uri mu marembera yongeye kuvuga ibihuha agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda.
Iyo inyangabirama nka Gatanazi na Mupende n’abandi babunza umunwa wabo bagoreka amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda baba bishuka cyane kuko ni ‘uguta inyuma ya Huye’.
Ndayambaje Marc