Bombori bombori mu ba-DD: Sendagara “Gen Neva” ari gufata ibyemezo bya gisirikare, Gen Prime Niyongabo akamuvuguruza!
Amakuru ava mu nda y’ingoma mu butegetsi bw’umunyagitugu Ndayishimiye Evariste bita “Gen Neva” cyangwa Sendagara, arahamya ko muri iyi minsi atari gucana uwaka n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, aho aba bombi bapfa ubusambo bwabokamye by’umwihariko buri umwe akaba ashaka ko ari we gusa wasahura igihugu.
Ni amakimbirane abasesenguzi bemeza ko ashobora gushyira iherezo ku ngoma mpotozi ya Ndayishimiye mu gihe ataba yiyunze na Gen Niyongabo.
Intandaro y’amakimbirane y’aba basirikare bari ku ruhembe rw’ubutegetsi mu Burundi, ishingiye ku mabuye y’agaciro yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho Ndayishimiye yohereje ingabo z’igihugu gutera ingabo umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’ingabo za Tshisekedi mu bwicanyi bwibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni ubwicanyi ingabo z’u Burundi zikora gicanshuro ubundi inyungu zose zikigira mu mufuka wa Ndayishimiye dore ko Tshisekedi asanzwe yaramuhaye agahimbazamusyi ka miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika hakiyongeraho ko yikubira umushahara w’amadorali ya Amerika ibihumbi bitanu agenerwa buri umwe mu basirikare barenga ibihumbi 20 yohereje muri Congo.
Uwo mushahara ugenenwa mu masezerano Ndayishimiye yasinyanye na Tshisekedi.
Ku rundi ruhande, Ndayishimiye aherutse gutegeka ko abofisiye bakuru babiri mu Ngabo z’u Burundi bakekwaho kwinjiza amabuye y’agaciro i Bujumbura bayakuye mu Burasirazuba bwa Congo mu buryo bunyuranyije n’amategeko batabwa muri yombi.
Aba bafosiye batawe muri yombi tariki ya 28 Nyakanga 2025 ubwo bavaga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nyuma y’uko umushoramari Juvénal Hajayandi ufite isoko ryo kugaburira abasirikare b’u Burundi bari mu ntambara muri RDC afunzwe, na we akaba akekwaho uruhare mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu gihugu.
Nyuma yo gufatwa, aba bofisiye bajyanywe ku biro by’Umushinjacyaha Mukuru i Bujumbura, bahatwa ibibazo kugeza mu masaha y’ijoro, nyuma boherezwa muri gereza nkuru ya Mpimba, bafungirwa mu gace kazwi nka ‘Infirmerie’.
Aba bofisiye kandi bashinjwa kwinjiza mu Burundi ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibitenge baranguye muri Kivu y’Amajyepfo, bakoresheje imodoka za gisirikare zagenewe kujyanira abasirikare ibiribwa n’ibikoresho.
Gen Niyongabo yiyemeje guca amazi Sendagara
Ubwo Gen Niyongabo yamenyaga inkuru y’ifatwa ry’aba bofisiye, mu ijoro ryo ku wa 28 rishyira uwa 29 Nyakanga, yagiye kuri gereza ya Mpimba, arabafunguza, basubira mu butumwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyemezo cya Gen Niyongabo cyo gufungura aba bofisiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyarakaje Umushinjacyaha Mukuru, Léonard Manirakiza, na Perezida Ndayishimiye, kuko cyashimangiraga uruhare uyu musirikare mukuru afite mu kwinjiza amabuye y’agaciro mu Burundi.
Soma kandi:Burundi: Ubusambo bwa CNDD-FDD ya Perezida Ndayishimiye ni umutwaro uremereye Abarundi
Kuba Ndayishimiye yikubira akayabo k’amadorali avana muri Congo harimo ayo Tshisekedi yamuahye nk’agahimbazamusyi n’ayo acucura abasirikare yahinduye abacakara byarakaje bamwe mu bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Burundi, kuko na bo atabavunguriraho, bigira inama yo kujya bajya gushaka amabuye y’agaciro muri RDC mu rwego rwo kwishakira inyungu muri iyi ntambara.
Biraro Ernest