09-06-2026

Musabyimana wa FDU-Inkingi/FDLR yahahamuwe no kuba u Rwanda rukomeje kudadira ubusugire bwarwo mu nguni zose

0

Musabyimana Gaspard, umumotsi w’interahamwe n’abajenosideri bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi no mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi yagaragaye kuri YouTube mu bwoba bwinshi n’igihunga yatewe no kuba urubyiruko rurenga 400 rwiganjemo uruba mu mahanga ruherutse gusoza itorero ry’igihugu aho rwatojwe gukunda igihugu, kukirinda n’ibindi.

Agaragara mu isura nk’uwashegejwe n’uburyo ruriya rubyiruko rwiyemeje gusigasira no kurinda ibyo u Rwanda bakunda rwagezeho mu myaka 31 ishize, uyu muhezanguni yifashe maze maze agoreka amarangamutima y’uru rubyiruko, abeshya abamukurikira buhumyi ko “urubyiruko rw’u Rwanda rubuzwa kugaragaza ibyo rutekereza”.

Amagambo y’iyi nterahamwe kabombo ni amaburakindi ashimangira ko interahamwe n’abajenosideri avugira bafite ubwoba bw’uko izengezamatwara basanzwe bakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranymabaga nta cyo riteze kufata kubera ko Abanyarwanda mu ngeri zose bagenda barushaho kumenya ukuri k’umateka y’igihugu cyabo binyuze mu itorero ry’igihugu n’izindi gahunda za Leta.

Kuba umumotsi wa FDU-Inkingi yahagurukiye gusiga icyasha gahunda z’Itorero ry’Igihugu ni ibigaragaza ko wa mugambi mubisha wabo wo gushora urubyiruko rw’u Rwanda mu bikorwa by’iterabwoba bya FDLR urimo gukomwa mu nkokora n’umusaruro ushimishije uva muri iri torero.

Ni mu gihe abashoje Itorero ry’Igihugu bahiga gukomeza kubakira imibereho yabo ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda ndetse no gukunda igihugu, aba bikaba bidashoboka ko babayobya.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin asoza ririya torero ygaragaje ko afitiye icyize abatojwe ko bazagira uruhare mu kuba igihugu cyabo. Ati: “Ibi bintu ni byiza… kubona abana bacu bameze kuriya biyumvamo ubunyarwanda, uku ni ko bubaka ibihugu” 

Nta na rimwe ibinyoma by’interahamwe Musabyimana avuganira bizigera bitsinda ukuri, ahubwo bahame hamwe bakomeze gutsindwa kuko abasore n’inkumi 443 bashoje amasomo bahawe mu Itorero rya 15 ry’Indangamirwa ari izindi mbaraga zikomeye igihugu cyungutse mu gusenya ibyo binyoma birirwa babunza.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading