05-07-2026

Ishyari aho bukera rizata ku gasi Musabyimana wa FDU-INKINGI/FDLR!

0

‎Musabyimana Gaspard, n’interahamwe kabombo akaba n’umumotsi wa FDU-Inkingi, agatsiko gahuriza hamwe interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino i Burayi, yongeye kwerekana ishyari n’ipfunwe bikomeye we n’izo nyangabirama bafitiye u Rwanda nyuma y’uko rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Uwo mutima mubi wa Musabyimana usanzwe uvugira umutwe w’iterabwoba wa FDLR, yawugaragarije ku muzindaro we rutwitsi wa YouTube asanzwe anyuzaho ibiganiro bigamije kuyobya Abanyarwanda no gusebya ubuyobozi bwabo. ‎

Kuri uwo muzindaro niho uyu muhezanguni yavuze ko yunze mury’undi muhezanguni Etienne Gatanazi nawe yemeza ko ngo “iri rushanwa nta nyungu n’imwe rifitiye Abanyarwanda uretse kubatera ikindi ikinya”.

Uyu musaza usaziye ubusa ufitiye urwango rukomeye u Rwanda yanavuze ibinyoma byinshi by’uko ngo “Abanyarwanda bari gutwarwa kureba iri rushanwa ku ngufu mbese ko ibintu byose byacitse” ndetse no mu isoni nkeya aratinyuka abeshya ko “kwinjira mu nyubako ya BK Arena bihenda, biri ku mafaranfa $1000 cyangwa $200, ngo ayo mafranga abaturage basanzwe batayabona.”‎

Ibyo byose uyu muhezanguni avuga si ukuri habe na gato ahubwo ni ibinyoma bigamije gushyira hasi ibyo u Rwanda rugeraho umunsi ku munsi ndetse no gusebya ubuyobozi bwarwo.

Iri rushanwa uretse kuba rifite icyo rimariye Abanyarwanda ahubwo rifite n’icyo rimariye igihugu muri rusange binyuze mu bukungu, ubukerarugendo, no gukomeza gushyira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Uretse n’ibyo kandi, iri rushanwa ritanga akazi k’igihe gito rigashishikariza n’urubyiruko gukunda siporo nk’igika cyo kwiyubaka no gukunda igihugu.‎

N’aho kuvuga ko kwinjira muri Arena ari kariya kayabo ni ubugoryi bukabije butarimo no gushyira mu gaciro k’umuhezanguni Musabyimana nk’uko bisanzwe.‎

Musabyimana n’agatsiko ke k’interahamwe n’ibigarasha bahora mu binyoma no gusebanya, intego yabo si ukugira icyo bavuga gifite akamaro.

Aba bahezanguni bagambiriye ukuyobya Abanyarwanda baterwa n’ikimwaro n’ipfunwe ry’uko u Rwanda bahora bifuriza inabi rutera imbere umunsi ku munsi mu maso yabo rutitaye ku mangambure yabo.

Ibyo byose ni ibintu aba banyeshyari batazigera bemera gusa baribeshya cyane. ‌‎

Mukobwajana Linda‎

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading