25-05-2026

Uwigeze kuyobora CNDD-FDD arahamya ko Perezida Ndayishimiye anyunyuza imitsi y’Abarundi

0

Umunyepolitiki Jérémie Ngendakumana wayoboye ishyaka CNDD-FDD hagati ya 2007 na 2012 asanga Abarundi badakwiye gutegereza ko bazigera babona ahazaza heza mu gihe bakiyobowe n’ubutegetsi yemeza ko nta kindi bubamariye uretse kunyunyuza na dukebafite.

Yabitangarije mu kiganiro cyari giherutse gutegurwa n’ishyirahamwe PARCEM,gihuriza hamwe Abanyepolitiki batandukanye mu rwego rwo kwigira hamwe urwego demokarasi igezeho mu Burundi.

Ni ikiganiro ibyagarutsweho n’abo banyapolitiki bose bigaragaza ko icyitwa demokarasi mu Burundi ari igihuha, aho bemeza ko bidashoboka ko wavuga demokarasi mu gihe inzego zose z’ubuyobozi zuzuyemo ibisambo n’abicanyi.

Rumwe mu ngero uyu Ngendakumana yahaye bagenzi be, ni ukuntu u Burundi bukomeje guhura n’ikibazo cy’abaganga nyamara u Bufaransa butunze impuguke z’abaganga b’Abarundi barenga 150.

Aba bose kandi si uko badashaka gukorera igihugu cyabo ahubwo bahunze imibereho mibi kubera inda nini,ubunyagasozi n’ivangura byokamye Perezida wabo Gen Neva. Ibyo Ngendakumana avuga ko bagenzi be bahunze “ubutegetsi gito”.

Yagize ati:”Bariya baganga tubabwiye tuti nta muntu urimo aranyunyuza igihugu kurusha abandi kandi twese twemeye ubukene turimo.Turagira ngo dukorere hamwe maze twiteze imbere, bose baza kudufasha”

Kuri uyu munyepolitiki asanga Gen Neva adakwiye kujya yirirwa abeshya ko Abarundi bahunze igihugu badashaka kugikorera.

Soma kandi:“Gen Neva” mu gukina ku mubyimba Abarundi bari kwicira isazi mu jisho

Ngendakumana yasoje aha Sebuja urugero rwiza rw’uburyo u Rwandanyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabashije gusohoka mu bukene ubu rukaba ari igihugu gitangarirwa n’Isi yose.

Ati:”Mujye muvuga ibindi ariko abaturanyi bacu b’Abanyarwanda buriya bakunda igihugu cyabo.Muribuka mu 1994 umuntu wo ku rwego rwa Minisitiri, undi mukozi wa Leta yahembwaga umufuka w’umuceri n’umufuka w’ibishyimbo kandi avuye muri PNUD cg muri HCR afite umushahara ufatika nyamara byose akabikora abikoreye urukundo akunda igihugu.”

Yunzemo ati: “Uko bagiye batera imbere niko nabo babahaga umushahara.Ubu watungurwa wumvise umushahara wa Minisitiri”

Ese Gen Neva wirirwa ashishikariza Abarundi kwanga abavandimwe babo b’Abanyarwanda azagarura akenge ahe agaciro inama agirwa nabo?Tubitege amaso!

Biraro Erneste  

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading