Uwabaye muri FDLR imyaka 18 ngo yakwemera agapfa aho kuyisubiramo – VIDEWO
Hakizimana Bahati Jean Bosco wabaye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR imyaka 18 ariko akaza kuwutoroka agatahuka mu Rwanda, aricuza igihe cyose yawumazemo agahamya ko aho kuwusubiramo yakwemera agapfa bakamushyingura.
Hakizimana ukomoka mu Karere ka Nyabihu, ibyo yabitangarije mu kiganiro aherutse guha umwe mu miyoboro ya YouTube.
@maris.tv.rwanda “Aho gusubira muri FDLR napfa Bakanshyingura” Bahati J. BOSCO wabaye muri FDLR AVUZE amagambo akomeye. Umva ino video Paka irangiye wumve icyifuzo cya bamwe muri FDLR😢#MarisTv #DRC #SADC #Burundi #M23
♬ original sound – MARIS TV RWANDA
Yagize ati: “Sinkubeshye ni impamo ya Mungu aho kugira ngo nsubire mu bihe nanyuzemo napfa bikarangira, byarutwa nuko najya mu isanduku bagashyingura, nibyo byaba byoroshye kuruta kujyayo, naba nduhutse neza kuruta”
Uyu mugabo ufite imyaka 42 asobanura ko mwaka wa 2011 ubwo yari amaze imyaka 18 muri FDLR, ari bwo yayitorotse nyuma yo kunanirwa kugendera ku mahame yayo ya kinyamaswa, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri.
Hakizimana yerura ko nubwo abayobozi bashinze FDLR hafi ya bose bapfuye, ariko ko kuba wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside bituma ukomeza kuba ikibazo ndetse hakaba hari n’Abanyarwanda bagifashwe bugwate nawo.
Ati: “Iyo FDLR iza kuba yubakiye ku bari abayobozi babo, ibyayo biba byararangiye ariko kuko wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside, bityo rero kuba leta yakoze Jenoside yaramaze igihe kinini iroga abaturage ko umwanzi wabo ari Umututsi, bivuze ko umuntu ukiri kumwe na FDLR aba ari kwibaza ngo ariko nshatse no gutaha nzabana n’Umututsi, igihugu nkigiriremo amahoro? usanga ari byo bitekerezo bafite.”
Yunzemo ati: “Muri FDLR kuba Umututsi ubwabyo ni icyaha, ni ikintu umuntu atuka undi, iyo umuntu ahemukiye undi cyane aramubwira ati: ‘uzi ko uri Umututsi wowe’.”
Soma kandi: Ubuhamya: FDLR irakataje mu kuroga Abanyarwanda yafashe bugwate
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuti urambye ku ruhuri rw’ibibazo biterwa n’uyu mutwe w’iterabwoba ni uko watsinsurwa burundu ukaba amateka.
Ndayambaje Marc