Koza mu bwonko abitwa “imbonerakure” bigamije guhishira ibyaha by’aba-DD
Perezida Ndayishimiye n’agatsiko ke k’aba DD bafatanyije gutegeka u Burundi barabizi neza ko uburyo bayoboye batabwumva kimwe n’Abarundi ahanini kubera amahano atandukanye yagiye abaranga kuva bashimuta ubutegetsi mu 2005.
Amwe mu mayeri aka gatsiko ka Gen Neva ngo kabashe kuramba ku butegetsi ndetse no guhishira ayo mabi yabo harimo gushimuta urubyiruko rw’Abarundi kugira ngo barukoreshe muri ayo mabi yose.
Dore nk’ubu ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi n’iterambere ry’urubyiruko mu Burundi (CREDEJ) gitangaza ko mu mezi atatu ashize imbonerakure zishe abantu barindwi mu bice bitandukanye by’u Burundi.
Mu kwisanisha narwo, urwo rubyiruko barwambuye isura ya kimuntu maze barwambika isura ya kinyamaswa barwita “Imbonerakure” maze barutoza imikorere isa neza neza n’iyarangaga interahamwe zo mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
CNDD-FDD irabizi neza ko iyoboye u Burundi ku buryo itemeranywaho n’Abarundi. Kuba bazi neza ko nta cyizere na gito bafitiwe, kwiyegereza urubyiruko rugifite amaraso ashyushye, byoroshye kurukoresha ibyo Ndayishimiye ashaka birimo gutoteza abo atifuza, kwiba amatora n’ibindi.
Kubera ubukene bwugarije iki gihugu, kuri Ndayishimiye n’agatsiko ke biroroshye kwifashisha urubyiruko cyane cyane ko barwizeza ko ruzabona amaronko mu kunyaga ibya rubanda cyane ko n’ubusanzwe ari wo muco usanzwe warimitswe n’aka gatsiko kahisemo kwikubira umutungo wose w’Abarundi nk’aho u Burundi ari akarima kabo.
Kuba urubyiruko ruba rutaragira ubushishozi buhambaye bwo kumenya gutandukanya ukuri n’ikinyoma, kumenya umwanzi n’umukunzi bituma Ndayishimiye na CNDD-FDD ye barufatirana maze bakarushumuriza uwo ari we wese batiyumvamo cyangwa se babona abangamira inyungu zabo.
Impungenge ni zose haba ku babyeyi b’abo bana ndetse no ku bandi bantu bifuriza ineza u Burundi. Baribaza mu by’ukuri ahazaza h’aba bajyambere bakomeje kuramizwa umwanda wa politiki aho guhabwa uburere n’ubumenyi bizima bibategura kuzaba ingirakamaro kuri bo ndetse no ku gihugu cyabo.
Urubyiruko rw’Abarundi rukwiye guha agaciro izi mpungenge z’ababyeyi babo, rukigira ku mwiryane waranze CNDD-FDD kugeza aho ubwayo yibera mu mwiryane maze bakigobotora iyo virusi bababeshya ko ari icengezamatwara.
Biraro Erneste