Umujenosideri kabombo Sosthene Munyemana muri gereza kugeza mu mwaka wa 2049
Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwakatiye umujenosideri Munyemana Sosthene igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuihamya icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bivuze ko azasoza igihano cye mu mwaka wa 2049.
Byabaye kuri uyu wa kane ku itariki ya 23 ukwakira 2025.
Uyu mujenosideri kabombo wamaze Abatutsi b’ahitwa i Tumba mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, yari yarakatiwe mu mpera z’umwaka wa 2023 n’Urukiko rw’i Paris n’ubundi gufungwa imyaka 24.
Gusa muri Nzeri uyu mwaka yarajuriye ariko biranga biba iby’ubusa, none Urukiko rw’ubujurire rushingiye ku buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside rwamuhamije icyaha cya Jenoside.
Muri uru rubanza, umujenosideri Munyemana yaranzwe n’amayeri yo gushaka gutinza urubanza ndetse no kudatangaza amakuru y’abo yishe aho yabashyize.
Yakomeje gutsimbarara abeshya ko ngo ari umwere ariko ibi byose byabaye impfabusa.
Ni urubanza rukwiye gutanga ubutumwa bukomeye no ku bandi bajenosideri bacyibundabunda mu Bufaransa bibeshya ko u Bufaransa bukiri ubuturo bw’inkoramaraso z’abajenosideri.
Ndayambaje Marc