Sendagara “Gen Neva” noneho yiyemeje kwicisha inzara ab’i Minembwe
Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste yategetse ingabo ze ziri ku butaka bwa Congo ko zigota byihuse uduce twose dutuwe n’abaturage bo mu Minembwe ndetse n’inkengero zaho, kuri iyi nshuro akaba agamije kubicisha inzara ndetse no kubakumira ngo niba hari n’urwaye atabasha kugera kwa muganga ngo yivuze.
Ni imigirire yuje ubugome isanzwe iranga aba ‘DD’, maze bikarushaho kuba bibi kuko ari umugambi bahuriyeho n’irindi tsinda rya Tshisekedi rigizwe na FDLR, Wazalendo,Mai Mai ndetse na FARDC.
Haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, aba Banye-Congo bo mu bwoko bw’abanyamulenge ntibahwemye kugaragariza amahanga ko ingabo z’u Burundi ari ikibazo gikomeye ku mutekano wabo.
Bakaba bongeye gutanga indi mpuruza kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2025, basaba ko amahanga yabatabara akabakiza iki cyago bakururiwe n’umuyobozi w’igihugu cyabo Félix Tshisekedi
Mu mu rugendo rw’amahoro bakoreye hafi aho batuye, bumvikanye bagira bati:” Twamaganye Abarundi, Abarundi basubire iwabo. Mu Mikenke baduteye, bakoze Jenoside, badufungiye amayira. Abagabo, abagore n’abana baragowe, ibintu byarashize bigizwemo uruhare na Tshisekedi afatanyije n’Abarundi.”
Bunzemo kandi bati:”Twiyambaje amahanga, amahanga nadutabare kuko turagowe; ntidushaka ko Mikenke na Minembwe bihinduka nka Gatumba nyabuna mudutabare mudufungurire amayira”
Soma kandi: “Gen Neva” nareke kwita mu mata nk’isazi, ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo ubwabo – Umusesenguzi
Nyamara aba Banyekongo baratabaza mu gihe Tshisekedi n’agatsiko ke nabo bakataje mu bikorwa bigamije kuburizamo ijwi ry’izi nzirakarengane zo muri Kivu zombi.
Muri wa mugambi wabo usanzwe wo kwikuraho inshingano ndetse no kuyobya uburari, aba bagome ntibaterwa isoni no gushukisha intica ntikize bamwe mu bakomoka muri izi nzirakarengane maze zikajya mu itangazamakuru rikorera mu kwaha kwa Leta aho bajya gutanga ingirwa buhamya bagerageza gutagatifuza ibyaha bikorwa n’ingabo z’u Burundi ku butaka bwa Congo.
Mu gihe haba nta gikozwe n’amahanga ngo ahe gasopo iri tsinda ry’abagome riyobowe na Tshisekedi, ubuzima bw’aba Banyamulenge buri mu marembera.
Biraro Erneste