Nyuma yo gufungiraho imipaka Abarundi, Sendagara ‘Gen Neva’ ari kubacucura utwabo yitwaje ‘pasiporo’
Mu Burundi, abagana ikigo gishinzwe gutanga ibyangombwa by’inzira (pasiporo) bararira ayo kwarika kubera ikiguzi cy’umurengera bakwa kugira ngo bahabwe serivise, ni amafaranga arangirira mu mufuka w’umunyagitugu Ndayishimiye utegeka icyo gihugu nk’uko amasooko y’amakuru yacu abihamya.
Amakuru yizewe MY250TV ifite ni uko Ndayishimiye yashyizeho ba komisiyoneri kugira ngo bamufashe muri ubwo busambo aho ngo ukeneye kubona pasiporo mu gihe cy’iminsi itatu asabwa kwishyura miliyoni 2 z’amarundi, mu byumweru bibiri akishyura miliyoni n’igice mu kwezi akishyura miliyoni naho munsi y’ayo ho ukamara amezi atatu cyangwa ane utarayibona.
Uretse kuba ibi ari gusonga Abarundi basanzwe ari ba ntaho nikora, iyi mikorere irashimangira neza ko Ndayishimiye n’agatsiko ke bafatanya, nta kindi bimirije imbere mu butegetsi bwabo kitari gucucura Abarundi.
Soma kandi: Abarundi bageze aho bita Sendagara “Gen Neva” umugambanyi
Ni imikorere ishimangira ubugome bwokamye Ndayishimiye aho asanga agomba gukora ibishoboka byose maze umubare w’Abarundi bahunga igihugu kubera imiyoborere mibi ibakururira mu bukene, inzara ndetse n’itotezwa rya hato na hato awuce intege.
Ni umugambi kandi aba bagome b’aba ‘DD’ bayobowe na Ndayishimiye batangije ubwo bafataga icyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka iki gihugu gihana n’abavandimwe babo b’Abanyarwanda.
Abarundi baturiye imipaka ni abahamya bo guhamya akaga bahura nako bazira kuba bambutse iyo mipaka gushaka icyabaramira.
Abakurikiranira hafi amakuru yo mu Burundi, baribuka neza inkundura y’Abarundi cyane cyane urubyiruko rwahungaga umusubirizo berekeza muri bimwe mu bihugu bya Aziya n’ahandi, ahanini bagiye gukora akazi k’uburetwa ndetse bamwe byabaviriyemo kuhatakariza ubuzima.
Ese Perezida Ndayishimiye n’aka gatsiko bajya batekereza ko batakiri inyeshyamba bakwiye gukorera ineza y’ Abarundi bose?
Biraro Erneste