03-09-2026

ICGLR nayo yamaganye abicanyi ba Ndayishimiye muri Congo

0

Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yabereye i Kinshasa kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 yibukije umunyagitugu udashinga Ndayishimiye ko agomba guhagarika byihutirwa ubwicanyi akomeje gukorera Abanye-Congo.
 
Iki ni icyemezo cyafashwe na nyir’ubwite Ndayishimiye ahibereye.
 
ICGLR yafashe umyanzuro usaba ko ibihugu binyamuryango bigomba gushyigikira amasezerano yose agamije amahoro muri Congo ndetse ukanategeka ingabo z’amahanga ziri ku butaka bw’iki gihugu gusubira mu bihugu byazo kandi bigakorwa byihuse nta yandi mananiza abaye.
 
ICGLR ifashe uyu mwanzuro mu gihe u Burundi aricyo gihugu cy’amahanga gifite ingabo muri Congo aho by’umwihariko ubu ziri kwibasira abatuye mu gace ka Minembwe.

Ubu abo bicanyi ba Ndayishimiye bageze ku rwego rwo kugota abatuye Minembwe bagamije kubicisha inzara n’inyota ndetse no kubabuza kubona ubuvuzi n’ibindi.
 
Ni ibikorwa bya kinyamaswa ndetse Ndayishimiye ubwe yeruye ko abikora.
 
Mu kiganiro umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Baratuza Gaspard aherutse guha kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga yeruye ko ingabo zabo (FDNB) ziri muri Minembwe aho atigeze ndetse arya indimi mu kwita abatuye muri ako gace ko “bakorana n’umwanzi”.

Soma kandi:FDNB yeruye umugambi wa sebuja Sendagara “Gen Neva” wo kurimbura abo mu Minembwe 


Ndayishimiye akomeje gutungwa agatoki n’Abanye-Congo ndetse n’amahanga mu gihe ari we wenyine winangiye gukura ingabo ze ku butaka bwa Congo nyuma y’aho abo bari bafatanyije barimo ingabo za SADC ndetse n’abacanshuro bavaniyemo akabo karenge.

Ndayishimiye wananiwe kuyobora igihugu cye nareke gukomeza guteza akarere ibibazo maze yubahirize ibyo yasabwe na bagenzi be muri ICGLR. 
 
Biraro Erneste 

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading