10-06-2026

Kwa Sendagara “Gen Neva” amagambo yashize ivuga nyuma yo guturumburwa muri Uvira!

0

Umujyi wa Uvira umwicanyi Ndayishimiye yari yaragabiwe na mugenzi we Tshisekedi wamaze kubohorwa n’Abanye-Congo bibumbiye muri AFC/M23, ibintu byatumye i Gitega babura ayo bacira n’ayo bamira kubera ubwirasi no kwishongora bimaze igihe biranga Ndayishimiye wikomangaga mu gatuza ko uyu mujyi udateze gufatwa.

Bibaye nyuma y’uko Ndayishimiye yari aherutse gutuma umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, Brig Gen Baratuza Gaspard kwigambira kuri kimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko bari ku butaka bwa Congo ndetse ko badateze no kuhashingura ikirenge cyane ko baje “kurwanya umwanzi”. 
 
Aha yashakaga kuvuga Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo b’Abatutsi baherereye muri Kivu y’amajyepfo ari naho haherereye uyu mujyi wa Uvira birukanywemo kibuno mpa amaguru.
 
Mbere gato y’uko M23 igera mu mujyi wa Uvira, iby’uko uyu munyagitugu Ndayishimiye yabanje gutakaza ingabo nyinshi ntibikiri inkuru dore ko imbuga nkoranyambaga zaba umutangabuhamya wo kubihamya.


Soma kandi: Gashozantambara Sendagara “Gen Neva” akomeje gukina n’umuriro, nahondagurwa ntazaboroge!

Kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2024 muri Uvira n’inkengero zaho hararanzwe n’imirongo y’urudaca y’aba bacanshuro ba Ndayishimiye bahunga berekeza mu Burundi ntawe ukwiye kubaveba.
 
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uwo munsi i Goma, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwongeye kwibutsa Ndayishimiye ko ntacyo bapfa n’abaturanyi babo b’Abarundi ndetse ko icyo bifuza ari uko baturana amahoro.  
 
Ko icyo bamusaba ari uko yakura ingabo ze ku butaka bwa Congo.
 
Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading