Abapagasi ba IVU baracyahanyanyaza bashaka kugumura abaturage, gusa bararushywa n’ubusa!
Abambari b’umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) bakomeje gukoresha umuzindaro rutwitsi we bagumura Abanyarwanda bimuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakabatamika amagambo yo kubangisha ubuyobozi, nyamara bararushywa n’ubusa kuko ibyo bibazo ubuyobozi bwabihaye umurongo ndetse n’abaturage baranyurwa.
Kuri uyu wa mbere ku itariki ya 12 Mutarama 2026, nibwo ku muzindaro rutwitsi wa YouTube washinzwe na Ingabire humvikanye umugabo wibasira guverinoma y’u Rwanda ayishinja ko “isenyera abaturage ikabata ku gasi”, amagambo yakoresheje agaragaza ku buryo bweruye ko ari ayo yatamitswe n’abambari ba Ingabire.
Ni mu gihe ibibazo by’abimuwe ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bicyemurwa n’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe ndetse hari ibikorwa byagiye bikorwa bigaragaza ko ubuyobozi bwahaye umurongo usobanutse iki kibazo.
Mbere na mbere uwo muturage yahishe umwirondoro we ibyo ubwabyo ni gihamya ko yari azi neza ko ari kuvuga amagambo y’ibinyoma yatamitswe n’abo bambari ba Ingabire.
Ikindi nuko uwo muturage ari uwo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, nyamara ku itariki ya 23 ukuboza 2025, ubuyobozi bw’akarere bwaramanutse bujya muri uwo murenge buganira n’abaturage ndetse bubaha umwanya uhagije babaza ibibazo ndetse bataha banyuzwe.
Uwo muturage utaratanze ikibazo cye mu nteko y’abaturage bivuze ko nta kibazo yari afite kuko iyo akibariza muri iyo nteko yari kunyurwa nk’abandi.
Inyangabirama zihisha inyuma y’ibikorwa byo kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, zirarushywa n’ubusa kuko Abanyarwanda bazi neza ko bayobowe neza.
Imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yahinduriye ubuzima Abanyarwanda, bityo rero nta kinyoma na kimwe cyasibanganya ibyiza Abanyarwanda bagezeho kandi bakesha iyo miyoborere.
Ndayambaje Marc