09-04-2026

Uko aba-DD barimo Gen “Ndakugarika” batwitse isoko rya Bujumbura mu 2013

0

Hamenyekanye amakuru agaragaza uburyo Perezida wa Sena y’u Burundi Gen Ndirakobuca Gervais wiyita Ndakugarika n’abandi bayobozi bakuru muri CNDD-FDD, inzego z’igipolisi, n’iz’iperereza bateguye ndetse bashyira mu bikorwa itwikwa ry’isoko rikuru rya Bujumbura mu myaka 13 ishize.

Buri wese wumvise iyi nkuru yihutira kwibaza impamvu yateye aba-DD gukora aya mahano dore ko batwitse ririya soko ari bo bari ku butegetsi aho by’umwihariko ryari rifatiye runini ubukungu bwabo.

Amakuru y’ubutasi MY250TV yamenye ni uko CNDD FDD yatwitse ririya soko mu rwego rwo guhima no kwihimura ku bacuruzi banini bari bibumbiye mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na CNDD rizwi nka “ADC-Ikibiri” dore ko icyo gihe barushagaho kwigarurira imitima y’Abarundi.

Abo bacuruzi kandi bari bamaze iminsi micye bakoze imyigaragambyo binubira izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa CNDD yari ifitemo uruhare.

Indi mpamvu ifitanye isano n’ubunyagasozi bwasaritse aba-DD dore uku kwihimura ku batavuga rumwe na bo babihuje n’inama bari bagiriwe n’abapfumu bari bababwiye ko kugira ngo ubutegetsi bwabo buzakomere kandi burambe bagomba guteza ubukene mu baturage.

Uretse Gen Ndakugarika, itwikwa ry’isoko rya Bujumbura ryagizwemo uruhare na Gen Nshimirimana Adolphe wari ukuriye iperereza, Pascal Nyabenda wayoboraga CNDD-FDD n’abandi banyepolitike bagize uruhare mu kugura ifu y’ubumara ’Poudre’ yakoreshejwe.

Igitangaje ni uburyo abenshi mu bo CNDD-FDD yakoresheje muri uwo mugambi mubisha yabahembye gukubitwa agafuni mu rwego rwo kugira ngo batazayivamo.


Soma kandi: Minisitiri Bizimana Édouard yahamije ko Sebuja Sendagara “Gen Neva” acuruza Abarundikazi za Dubai


Nyuma y’iri soko rya Bujumbura, havugwa andi arenga icumi CNDD-FDD imaze gutwika hirya no hino mu gihugu aho iriheruka gushya ari iry’aho bita Kwa Siyoni I Bujumbura batwitse kuri iki cyumweru tariki 25 Mutarama 2026.

Abarundi bari mu maboko y’abagambanyi!

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *