10-06-2026

Muri “Edeni” byakomeye: Sendagara “Gen Neva” yategetse ko abasirikare bamburwa ‘pasiporo’

0

Umunyagitugu Ndayishimiye Evariste utegeka u Burundi yaciye iteka ko bitarenze tariki 10 Gashyantare 2026, nta musirikare w’icyo gihugu wemerewe kuba agitunze icyangombwa cye cy’inzira ‘Pasiporo’.

Ni iteka uyu munyagitugu yaciye nyuma yo kubona ko nta bundi buryo yaramira igisirikare cye gikomeje guterwa umugongo n’abakigize kubera kurambirwa gukoreshwa nk’abacanshuro.

Iby’iri teka bigaragara mu butumwa Gen Niyongabo Prime ukuriye igisirikare cy’u Burundi yohereje abayobozi b’ingabo mu gihugu hose kuri ku itariki ya 29 Mutarama 2026 ngo nabo babimenyeshe abo bayobora.

Muri ubwo butumwa, Ndayishimiye ategeka ko nta musirikare wemerewe gutunga pasiporo ye isanzwe ko icyo yemerewe gutunga ari pasiporo y’akazi gusa.

Iyo pasiporo abasirikare bayihabwa mu gihe boherejwe mu bikorwa bifitiye inyungu Ndayishimiye n’agatsiko ke!

Iri teka kandi rivuga ko mu gihe hari n’uwagira impamvu yatuma asohoka igihugu itandukanye n’iy’akazi, Perezida Ndayishimiye ari we wenyine uzajya atanga urwo rupapuro rw’inzira.

Kuva Ndayishimiye yatangira gukoresha bucakara abasirikare b’Abarundi kwa sebuja Tshisekedi, mbarwa muri bo bagira amahirwe yo kurokoka bafata icyemezo cyo gukiza magara yabo bagatoroka igisirikare kandi babizi neza ko bishoborsa no kubagiraho ingaruka mbi.

Bamwe muri bo basaba impushya zo kujya gusura imiryango yabo ntibagaruke n’aho abandi bafite pasiporo bagatorokera hanze y’igihugu aho bamwe muri bo birirwa batanga ubuhamya bw’ibyababayeho aho baherereye.

Biraro Erneste

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading