13-06-2026

Umuhezanguni Agatha Kanziga wiyiciye “Kinani” yavuye mu bwihisho aza kuyobya uburari nyuma y’imyaka 32

0

Agathe Kanziga Habyarimana – umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wahoze ategeka u Rwanda, nyuma y’igihe ari mu bwihisho yagaragaye yitagatifuza kw’iyicwa ry’umugabo we n’uruhare rukomeye uyu mukecuru yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ibi uyu mukecuru w’umugome waganiraga n’uwitwa Willy Manzi Kabera yabigaraje kuri uyu wa 31 Mutarama 2026 mu kiganiro cyaciye ku muzindaro rutwitsi wa YouTube utambutswaho ibyerekeye umugabo.


Icyashenguye imitima y’abazi uyu mujenosideri kabombo ni uburyo yigize nyonyi nyinshi yitwaje kuba ngo yaravukiye mu muryango “wiganjemo abihaye Imana” maze ahishira uruhare we, umugabo we, na bene wabo bari bahuriye mu Kazu bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.


Uyu Mukakinani umaze igihe abundabunda mu Bufaransa yifashe abeshya ko indege y’umugabo we ubwo yahanurwaga mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Mata 1994, atigeze ashidikanya ko ngo “ari Inkotanyi zayihanuye” kuko ngo hari umusirikare w’umufaransa wari warabwiye umugabo we ko “Inkotanyi zamaze kwinjiza za misile muri CND.”


Ni mu gihe nyamara uyu mukecuru wigira umutagatifu, yakoranye n’abahezanguni b’Abahutu bari mu cyari igisirikare cy’igihugu (FAR) bari bararwanyije amasezerano y’amahoro ya Arusha maze bica umugabo we kuko ariya masezerano yari ababangamiye.


Impamvu amasezerano y’Amahoro ya Arusha yari abangamiye Kanziga n’abandi bahezanguni b’Abahutu ni uku harimo ingingo zigena ko umugabo we agomba gusangira ubutegetsi na FPR-Inkotanyi bangaga urunuka.


Iperereza ryakozwe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux ku wahanuye indege ya Habyarimana nyuma yo kugera aho byabereye, ryagaragaje ko abahezanguni babiri; Colonel Théoneste Bagosora wahoze ayobora Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo na Laurent Serubuga ari bo batanze itegeko ryo guhanura indege ya Habyarimana.


Iyo usesenguye imvugo z’uyu mukecuru w’umugome usanga nta kindi zigamije uretse kubeshya ko ihanuka ry’indege y’umugabo we ryabaye imbarutso ya Jenoside, nyamara ni ugukina ku mubyimba Abanyarwanda kuko icyo ni ikinyoma gishaje ndetse ntigiteze kumuhira

Soma kandi: Bene Habyarimana “Kinani” ntibashobora guhanagura uruhare rwe mu itegura rya Jenoside yakorewe Abatutsi


Ibyo wamenya kuri uyu mukecuru
Umuhezanguni Kanziga ni umwe mu bagore b’abagome u Rwanda rwagize aho by’umwihariko ari mu b’imbere bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Uretse gutegura Jenoside, uyu Kanziga ukomeje kwidegembya mu Bufaransa, yagize n’uruhare rudashidikanywaho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kugeza ku rwego yumva ko gutoteza no kwica Abatutsi bidahagije ahubwo akanashinyagurira imirambo yabo.


Mu buhamya butangwa n’abari abaturanyi be hagaragaramo ko nyuma yo guhagarikira ubwicanyi bw’Abatutsi, uyu mugome yategetse ko imibiri yabo igaburirwa ingurube yari yoroye.


Ukuri guca mu ziko ntigushye; uyu mukecuru wijanditse muri Jenoside yateguwe n’ubutegetsi bw’umugabo we, akwiye kumenya ko Isi yose izi neza amateka y’icurwa ndetse n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ikindi nuko ahahanutse indege hose ku isi Jenoside itahise iba, bityo rero nareke guta ibitabapfu avundereza mu bantu ibi binyoma bye bidashinga kuko ntacyo bizafata.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading