Umujenosideri kabombo Agatha Kanziga mu gujomba ibisongo mu nkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi!
Agathe Kanziga, umupfakazi w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wahoze ategeka u Rwanda yababaje benshi ubwo yiterekaga ku muzindaro wa YouTube akumvikanisha ko yahoranye “inshuti nyinshi z’Abatutsi” mu gihe nyamara bizwi neza ko yabangaga urunuka.
Kanziga udafite icyemezo kimwemerera kuba mu gihugu icyo aro cyo cyose kuri iyi Si kabone n’ubwo abundabunda mu Bufaransa, yatangaje ibyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026 mu kiganiro yatanze ku muzindaro wa YouTube usanzwe ucengeza amatwara y’umugabo we.
Soma kandi: Umuhezanguni Agatha Kanziga wiyiciye “Kinani” yavuye mu bwihisho aza kuyobya uburari nyuma y’imyaka 32
Mu gutoneka abigambiriye inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uyu mugore yagizemo uruhare rudashisikanywaho, yifashe amara hafi iminota 30 yitaka ndetse ataka n’ababyeyi be mu gihe nyamara ab’abandi bo yategetse ko bicwa ndetse bakagaburirwa ingurube yororaga.
Icyo kiganiro kandi cyasamiwe hejuru n’interahamwe n’ibigarasha bitewe nuko isura ya nyayo y’umwe bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi bafata nk’imandwa yabo yari yongeye kujya hanze dore ko yari amaze imyaka irenga 25 ntawe umuca iryera.
Uyu mugore w’umujenosideri akaba umugome yitagatifuje ndetse atagatifuza umugabo we ari Nako ahimba ibinyoma bigamije gusiga icyasha umuryango FPR-Inkotanyi.
Abenshi mu barokotse Jenoside bavuga ko uyu mugore atari izina ryoroshye kwihanganira mu mateka yabo, kubera uruhare yagize mu bupfubyi bwabo.
Icyongerera uburemere iki kibazo ni uko kugeza ubu atigeze ahanirwa ibyo byaha, ibintu bikomeje gutuma abahuye n’ingaruka z’ubwo bugome bumva ko ubutabera butarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Kuba agarutse ku mbuga nkoranyambaga, ahantu hagerwaho n’abantu benshi kandi hakwirakwizwa ubutumwa mu gihe gito, bifatwa n’abatari bake nk’igikorwa cyo gutesha agaciro imibabaro y’abarokotse no gusuzugura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari impungenge ko iyi myitwarire ishobora gukomeza guha icyuho abapfobya Jenoside bakayihakana, bagakoresha ayo mahirwe mabi mu gukomeza gusenya ukuri kw’amateka y’u Rwanda.
Umukecuru w’umugome Kanziga yari ku isonga ry’icurwa ndetse n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yari mu gatsiko k’Akazu.
Bizwi neza kandi ko uyu mukecuru ubwe yatanze amabwiriza ku buryo bweruye ku nterahamwe ndetse n’abasirikare bo mu mutwe warindaga umugabo we ngo bice Abatutsi.
Amaraso y’inzirakarengane z’Abatutsi azakomeza kuguma mu biganza bya Kanziga kandi mu gihe gikwiriye azisanga imbere y’ubutabera maze aryozwe uruhare yagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mukobwajana Linda