Ubujiji mu bana b’Abarundi buteye ishozi – Ubuhamya
Haherutse kugaragara amashusho y’umunyakenya avuga uburyo yahuye n’umwana w’Umurundi utaranageza imyaka 15 acuruza ikawa nyamara atazi no kubara amafaranga, ibyamuteye kwibaza niba ubutegetsi bw’umunyagitugu Ndayishimiye buha agaciro ishuri.
Mu gahinda kenshi uyu Munya-Kenya agira ati:” Umuha [uwo mwana] amafaranga 50 uguze ikawa y’amafaranga 10 maze akakugarurira 90. Ukibaza uti ‘ese mugirire impuhwe cyangwa se muhemukire?’ ”
Hirya no hino mu Burundi ntihasiba kumvikana amarira y’ababyeyi batabariza abana babo bakomeje kugirwa ibikoresho by’ishyaka CNDD-FDD rya Ndayishimiye aho bakoreshwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ingengabitekerezo yaryo ishingiye ku rwango n’ivanguramoko.
Ni ibikorwa Ndayishimiye na CNDD-FDD bahurizamo abana kuva ku myaka ibiri kuzamura maze bagapakirwamo ibitekerezo by’uburozi by’iri shyaka, aho aba baziranenge bahawe izina ry’ibiswi by’inkona.
Soma kandi: Sendagara “Gen Neva” ageze aho akina ku mubyimba urubyiruko yakenesheje
Iyi ikaba ari gahunda Ndayishimiye yihaye mu rwego rwo gutegura abo yinjiza muri za nterahamwe ze yita Imbonerakure yahaye inshingano yo kwibasira Abarundi.
Indi mpamvu ituma abana b’Abarundi bageze kujya kwiga bazakomeza kuba imbata z’ubujiji ni ibura ry’abarimu aho bamwe muri bo bahisemo gukiza amagara bahunga itotezwa bakorerwa na CNDD-FDD ndetse na mbarwa bategetswe kuba imbata za politiki y’urwago ya Ndayishimiye, birangira ubukene bubavanye ku izina maze nabo bakajya gushakira amaramuko ahandi.
Biraro Erneste