23-04-2026

Udufaranga tw’interahamwe tugiye gutuma ‘Sous-gabo’ Eric Niyongabo atoragura amasashi!

0

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kugaragara urusaku rw’agahungu gafite umunwa ukaruta kitwa Eric Niyongabo aho kasizoye mu gukwirakwiza ibihuha no gutuka bya gishumba ubuyobozi bw’u Rwanda.


Dore nk’ubu aka gahungu k’amafuti gaherutse kwifata kajya ku muzindaro rutwitsi wako gasanzwe gasakurizaho kagatuka ibitutsi bya gishumba Perezida Kagame ari nako gakwiza ibihuha by’uko ngo “yikubiye ibintu byose bigize imitungo y’Abanyarwanda”.


Ayo magambo mabi atameshe arava mu kanwa k’intore yatojwe igahabwa byose n’u Rwanda ariko ku bw’inda yayo igahinduka igikoresho cy’interahamwe n’abajenosideri bihishe i Burayi, aho ubu yeruye ko azakomeza kuba nyiramubande wabo kugera ku mwuka we wanyuma.


Mu busanzwe ako gahungu kabundabunda muri Polonye, igihugu kagezemo kagiye kwiga ariko gahita kirukira mu bigarasha n’interahamwe kemera ko bagakoropa mu bwonko gahinduka gutyo.


Kuba aka gasore gatuka Perezida Kagame bya gishumba cyangwa kakamukwizaho biriya binyoma ntawe bikwiye gutungura kubera ko izo nterahamwe n’ibigarasha akorera ari byo baba bakeneye kandi ari nabyo bamuhembera amafranga y’umuvumo.


Kimwe mu bikunze gutera uburakari bwinshi Interahamwe ni urukundo Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakunda kandi bagashyigikira Perezida Kagame, ubu birirwa bavuga ubusa ngo barasebya Umukuru w’Igihugu mu gihe nyamara ibyiza yagejeje ku Banyarwanda byivugira.


Icengezamatwara ry’izi nterahamwe n’ibigarasha bahora bakwirakwiza ntirishobora kuvanaho ukuri kw’uko Abanyarwanda bashima uko bayobowe na Perezida Kagame ndetse ubu n’abanyamahanga basigaye bifuza kuruturamo ndetse bikagera n’aho basaba guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.  


Akagarasha nka Eric Niyongabo, interahamwe n’abanzi b’u Rwanda bose bakwiye kumenya ko uko basebya Perezida Kagame kose bitakuraho ko ayoboye neza Abanyarwanda bamwishimiye kandi akomeje gutuma u Rwanda rwesa imihigo aho rugeze hose.


Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *