Abo mu muryango w’inzererezi “Bad Rama” bamaze kumukaraba!
Safi Eric umuvandimwe w’ikigarasha akaba n’inzererezi Mupende Ramadhan uzwi mu myidagaduro nka Bad Rama yagaragaje agahinda uyu muvandimwe we yabateye nk’umuryango nyuma yo guhitamo inzira yo kwisunga abasebya bakanarwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare ikigarasha Muoende yifashe mu isoni nke akajya ku mbuga nkoranyambaga agasohora amashusho y’amasaha arenga abiri aho aba yibasira inzego zose z’u Rwanda kuva ku butabera kugeza ku nzego z’umutekano, Umukuru w’Igihugu ndetse n’umuryango we.
Aganira na IGIHE, mu gahinda kenshi Safi Eric yagize ati “Ibyo Bad Rama yakoze ni ubugambanyi ku muryango no ku gihugu”.
Safi kandi yavuze ko we yamukarabye kera bakagera aho bareka kuvugana ubwo yari agitangira imico mibi yo gutangira gushoza intambara ku bahanzi nyarwanda no gusebya by’umwihariko uruhando rw’imyidagaduro.
Yakomeje agaragaza ko bibabaje kwifata ugatuka Umukuru w’igihugu ndetse n’igihugu utaburiyemo ikintu na kimwe nuko ashimangira ko Bad Rama ari indashima. Ati “Ufite umuryango udafite ikibazo, umuryango wawe mu gihugu nta kibazo na kimwe ufite no kugeza ku bisekuru”.
Kugeza ubu Ikigarasha Mupende yisunze inyangabirama bivugwa ko zamwishyuye agatubutse ngo azisunge mu mugambi mubisha wo guharabika u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.
Mupende n’abandi banzi b’u Rwanda bahora bakora uko bashoboye ngo basebye u Rwanda binyuze mu binyoma ntibazigera babona ibibi bifuza ku Rwanda bigerwaho kuko Abanyarwanda bahisemo gukorera hamwe no kutumva amanjwe y’abantu nkabo bashaka kubangisha ubuyobozi bwabo.
Uko byagenda kose Ikigarasha Bad Rama azicuza kutumvira inama z’Abavandimwe be kandi ntazatinda kubona ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.
Mukobwajana Linda