25-05-2026

Umutegetsi ukomeye muri Amerika yamaganye icyemezo cyo gufatira ibihano abasirikare b’u Rwanda

0

Umuyobozi wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Senateri Jim Risch yatangaje ko ibihano biherutse gufatirwa bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bitari mu kuri, ndetse ashimangira ko birimo kubogama gukomeye.


Senateri Risch yanenze yivuye inyuma ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kwigira gashozantambara mu gihe hari imigambi igamije amahoro, maze abuhamagarira guhagarika imirwano, bukubahiriza agahenge nk’uko byemejwe.


Amagambo yatangajwe n’uyu musenateri wa Amerika agaragaza ku buryo bweruye ko ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika buzi neza ko leta mpotozi ya Tshisekedi ari yo ihora idurumbanya umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ibi bikaba bihabanye n’imigambi y’amahoro ishyira imbere agahenge.


Birababaje kuba icyo gihugu kizi neza iyi myitwarire idahwitse ya gashozantambara Tshisekedi ariko kikabirengaho kikabimushyigikiramo, aho kumufatira ibihano.


Hagati aho, ibibera mu gace kaberamo intambara bihabanye cyane n’ibikomeza gutangazwa hirya no hino, ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kumisha ibisasu mu duce dutandukaye nka Mweso, Rubaya, Walikale, Masisi, Kalehe ndetse na Minembwe.


Ibyo bikorwa bikaba bikomeje gutambamira ibikorwa by’ubutabazi bikanatuma imibare y’impfu z’abasivili, abakuwe mu byabo ndetse n’abafatwa ku ngufu, irushaho gutumbagira.


Byongeye kandi ni ingenzi kwibutsa ko ibi bikorwa byose biri gukorwa na leta y’inkoramaraso Tshisekedi afatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.


Ikibabaje kurusha ibindi ni ukuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizi neza uruhare rukomeye Tshisekedi n’abo bafatanyije bagira mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ibi kikaba kibirengaho u Rwanda rukaba ari rwo ruhanwa.


Mu by’ukuri, ibyemezo bihubukiwe gutya kandi bitarimo ukuri biramutse bikomeje bizatuma ibintu birushaho kuba bibi aho kubonerwa umuti urambye, kuko ubutegetsi bwa ba gashozantambara ntibukwiye gukomeza kwidegembya mu bihe hahanwa abataragize uruhare mu byaha bwakoze.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading