02-09-2026

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunukirwa n’umwanda uva mu kanwa k’inzererezi “Bad Rama”

0

Mupende Ramadhan uzwi mu myidagaduro nka Bad Rama akomeje gukoreshwa n’interahamwe n’ibigarasha mu kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, gukwiza ibihuha no kurema za byacitse mu rwego rwo kugumura Abanyarwanda.


Uyu muhezanguni umaze igihe abuyera muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026 yagaragaye mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa X atera akicyirizwa n’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC birimo Ignace Rusagara.


Muri icyo kiganiro cyamaze amasaha agera muri ane, inzererezi Bad Rama yashimangiye ko abanzi b’u Rwanda iyo bava bakagera bamaze kumwoza mu bwonko dore ko ibyo yavugaga byose byumvikanaga ko ari ibyo yari yatamitswe.


Icya mbere, mu binyoma byose Bad Rama yavuze nta na kimwe gifite ishingiro kuko ni umuntu uri gukoreshwa n’inda gusa, kuko kugeza magingo aya ni inzererezi mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika, igihugu yagezemo akurikiye umukecuru w’umuzungukazi yinjiye ariko uyu muzungukazi akaza kumwanga nyuma y’uko asanze yarinjiwe n’ibandi rifite umutwe urimo ubusa.


Ikindi gikomeye kurushaho ni uko iyi nzererezi yanasohowe mu nzu yabagamo nyuma yo gushirirwa n’udufaranga yari yarakuye kuri uwo mukecuru; kubw’ibyo nta Munyarwanda ibinyoma bimuva mu kanwa bikwiye kurangaza.


Icya Kabiri,u yu Bad Rama ni umwe mu rubyiruko ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame, bwahaye amahirwe menshi, akora ibiraka byinshi bikomeye ndetse bimwinjiriza amafaranga menshi kuko uretse izina riremereye yagize mu myidagaduro agashinga inzu ifasha abahanzi ya “The Mane” ngo yari afite ubundi bucuruzi butandukanye.


Gusa kubera ko ‘kamere idakurwa na reka’, mu mico idahwitse itarahwemye kumuranga, byarangiye ingeso mbi yo kunywa ibiyobyabwenge imwokamye biza no kumuviramo gushirirwa, niko kwisanga ari inzererezi mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze inyangabirama z’Ibigarasha n’Interahamwe ziba nazo zimusamiye mu kirere zimwoza mu bwonko.


Kuba imishinga yose ya Bad Rama yarahombye kubera ko yabaye bwenge bucye, kuba yari bwenge bucye bikaba byariyongeyeho kwishora mu ngeso mbi zo kunywa urumogi nibwo byahumiye ku mirari maze aba inzererezi kandi mu by’ukuri ubuyobozi bw’u Rwanda bwari bwaramuhaye amahirwe menshi yo kwiteza imbere.


Kubw’ibyo rero kuba ari mu ngaruka z’imyitwarire idahwitse, ntawe akwiye kubitwerera ahubwo abage yifashe, aho kwikururira umuvumo wo guhora atuka ubuyobozi bw’igihugu bwamukamiye.

Soma kandi: Inzererezi “Bad Rama” akomeje gushimangira urwo yanywanye n’interahamwe, gusa azabyicuza bidatinze!


Muri macye, umwanda uva mu kanwa ka Bad Rama wahisemo kugurana igihugu cye inda ye mbi, ntawe ukwiye kurangaza, ikindi kandi akwiye guhora yibutswa nuko nta wahemukiye u Rwanda ngo bimugwe amahoro, byanze bikunze ingaruka zizamugeraho, aho yaba ari hose ku isi.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading