U Rwanda rwongeye gutsinda icy’umutwe mu kwakira ‘BAL 2026’
U Rwanda rukomeje gushimangira ko ari igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga nyuma y’uko rwongeye kwakira irushanwa nyafurika ry’Umukino wa Basketball rizwi nka ‘Basketball Africa League (BAL)’.
Ni irushwa ryatangiye kuri uyu wa 22 Gicurasi, rikazarangira ku wa 31 Gicurasi 2026 rikaba riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu muri esheshatu rimaze gukinwa.
Iri rushanwa rihuruza abakinnyi b’ibihangante, abatoza, abafana, ibitangazamakuru, abashoramari bose baturutse mu duce dutandukanye twa Afurika, aho ibi byose bishimangira ubudasa bwaryo.
Amahoteri, za resitora, abakora mu rwego rwo gutwara abantu, abakora ubucuruzi butandukanye n’izindi nzego zitandukanye zirirahira ibyiza bya BAL kuva yatangira kwakirwa mu Rwanda.
Ni irushanwa rikomeje kubera urubyiruko amahirwe yo gukuza impano zabo ndetse no kuzimurika ari nako abatoza baturutse imihanda yose babasha kurambagiza impano bifuza.
By’umwihariko, ubu budasa bwa BAL ibera mu Rwanda bwatumye Isi yose imenya ko Afurika nayo ishoboye mu mukino w’amaboko wa Basket, bitandukanye no mu bindi bihe aho kubona impano ziturutse muri uyu mukino zijya gukina hanze y’umugabane wa Afurika byari inzozi.
Gusa bamwe mu batifuriza ineza u Rwanda ntibahwemye kugambirira gusiga icyasha umusaruro w’ubu bufatanye bw’u Rwanda n’ubuyobozi bwa BAL aho twatanga urugero rw’icyiswe ’Blood on the Ball’.
Iri ni icengezamatwara bahimbye bagambiriye kwerekana ko u Rwanda rukoresha siporo “mu rwego rwo kwitagatifuza”, ubukangurambaga mu by’ukuri bukomeje kubarumbira dore ko umusaruro w’ubu bufatanye ndetse n’umusanzu w’u Rwanda mu kumenyekanisha BAL byivugira ubwabyo.
Irushanwa rya BAL ryahinduye ubuzima bwa benshi mu nzego zitandukanye z’ubuzima kuva ryatangira kwakirwa mu Rwanda.
Mu gihe imikino ya nyuma y’iri rushanwa ikomereje i Kigali muri BK Arena, birakomeza guha amahirwe u Rwanda yo kwakira n’amarushanwa ataha.
Ibyiza by’iri rushanwa byamaze kurenga imbibi z’abakunzi b’uyu mukino, ubu biragenda byigarurira n’ibindi byiciro by’ubuzima birimo abanyamuziki, abo mu muco n’ahandi uko imyaka igenda ikurikirana.
Nyuma y’imyaka 6 rivukiye mu Rwanda, irushanwa rya BAL ntirikiri ku rwego rwo kwerekana ko u Rwanda rushoboye, ni urugero rwiza rw’uko siporo yakoreshwa mu gukuza impano nyafurika ariko yaba n’iturufu yo kubakiraho ubukungu.
Biraro Erneste