03-09-2026

Umujenosideri Lt Col Kayumba Cyprien agiye kuburanishwa, ibyo kurashya imigeri  byafashe ubusa !

0

Kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 11 Kanama 2026 nibwo urukiko rw’i Paris rwatangaje ko nta gisibya, Lieutenant-Colonel Kayumba Cyprien ukurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 agomba kuburanishwa.

Imwe mu ngingo Kayumba wari ushinzwe iby’imari mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda (FAR) agomba kwisobanuraho, ni uburyo mu gihe cya Jenoside yakomeje gutanga amafaranga n’imbunda kuri FAR kandi azi neza ko yakoraga Jenoside.

Ubutabera bw’u Bufaransa bwari bumaze imyaka 25 bugejejweho dosiye y’uyu mugabo w’imyaka 71 y’amavuko, uruhare akurikiranyweho by’umwihariko ni ukuba yarakwirakwije imbunda mu basirikare ba leta ya Habyarimana yari iri gukora jenoside.

Ikindi kandi nuko ngo yanitabiriye inama zikomeye zabaye ubwo bamwe mu bahezanguni b’abahutu bo muri FAR bari bamaze guhanura indege y’umunyagitugu Habyarimana Juvnal wari Perezida.

Izo nama zacuriwemo imigambi ikomeye yo kongera ubukana mu ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yatwaye ubuzima bw’inzerakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Umunyamategeko Gisagara Richard uburanira amashyirahamwe yatanze ikirego, yatangarije ko kuba hashize iyi myaka yose Lt-Col Kayumba ataraburanishwa ari uko yakomeje kurashya imigeri akabeshya ko ngo ari umwere.

Muri Mutarama umwaka w’2025 urukiko rwari rwanzuye ko  uyu mujenosideri atakurikiranwa, gusa abarega batanze ibindi bimenyetso birangira urukiko rw’i Paris rusanze agomba kuryozwa uruhare yagize muri Jenoside.

Ibyo bishingiye ku kuba Kayumba mu gisirikare cya Habyarimana yari ashinzwe ikwirakwizwa ry’ibikoresho birimo n’intwaro ndetse akajya no mu mahanga gushaka uko u Rwanda rwakohererezwa intwaro kandi yari azi neza ko ari intwaro zo gukora jenoside.

Soma kandi : Iby’umujenosideri Lt Col Kayumba Cyprien ntibirarangira, u Bufaransa bwamuhagurukiye!

Uyu mujenosideri agiye kuryozwa uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kubera ikirego cyatanzwe mu kwezi kw’Ugushyingo 2001 n’amashyirahamwe arimo irihuza Abanyarwanda baba mu Bufaransa, umuryango witwa ‘Survie’ ndetse n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.

Kuba uyu mujenosideri wari igihe yihishe mu Bufaransa agiye kuburanishwa nyuma y’imyaka 25 hatanzwe ikirego cye, bikwiye gutanga ubutumwa bukomeye no ku bandi bajenosideri bakibundabunda hirya no hino ku isi ko isaha iyo ari yo yose ukuboko kw’ubutabera kuzabacakira nabo.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading