10-04-2026

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda kuba barimye amatwi interahamwe n’ibigarasha

0

Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Abanyarwanda ku musanzu ukomeye bakomeje gutanga mu rugamba rwo kwiyubakira igihugu by’umwihariko bashimangira ko nta we bazemerera ko yongera kubashuka ngo abangirize ubumwe bagezeho barangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi. 

Ibi Perezida Kagame ari na we umuyobozi mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukuboza 20256 mu Nama Nkuru ya 17 y’uyu muryango yateraniye ku kicaro gikuru cyawo kiri i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.
 
Yagize ati: ”Sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu; urebye aho tuvuye muri politiki y’amacakubiri, muri Jenoside ariko tukaba tugeze aha, aho abaturage bari hamwe n’Isi yose yirirwa ishaka kongera kubatanya.”

Yakomeje agira ati: “Buriya ahantu ha mbere hananiye aba navugaga bo hanze bashaka kudusenya, bashatse ukuntu bazana mu banyarwanda kongera kubatandukanya ngo bajye mu mwiryane abaturage barabananira.”
 
Ku ruhembe rw’abo banzi b’u Rwanda Perezida Kagame yavugaga haza interahamwe zoretse imbaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’iibigarasha byananiwe kugendera ku mahame y’Umuryango FPR-Inkotanyi maze bigahitamo umuvuno mutindi wo gusenya ibyiza bagezeho.
 
Kugeza magingo aya, ku ruhande rw’izi nterahamwe n’abafitanye isano nazo, umugambi mubisha wabo wo kugaruka kurangiza Jenoside y’Abatutsi basize batarangije, nk’uko bahora babyigamba ntiwigeze uhinduka.
 
Ku rundi ruhande, izi nyangabirama z’ibigarasha nta kindi cyatumye zirirwa zibundabunda hirya no hino ku Isi kitari ibyaha bitandukanye zasize zikoreye umuryango Nyarwanda.
 
Yaba izi nterahamwe cyangwa se bigarasha ndetse n’ababari inyuma, bakwiye kumenya ko aho FPR-Inkotanyi igeze yubaka u Rwanda, umuturage ahora ku isonga.
 
Biraro Erneste
 

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *