Karim Benzema yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa
Karim Benzema yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze ko asezeye ku mirimo ye mu ikipe y’umupira w’amaguru y’igihugu cy’u Bufarasa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyaberaga muri Qatar aho atitabiriye kubera ikibazo yagize cy’imvune.
Benzema ntabwo yashoboye kugira uruhare mu marushanwa y’igikombe cy’Isi nyuma yaho agize imvune bari mu myitozo, mbere y’umukino wa mbere w’u Bufaransa muri aya marushanwa, byaje no kumuviramo kuva mu myitozo.
Umwuga we mu ikipe y’u Bufaransa ntabwo wabaye mwiza kubera ibibazo bya hato nahato yagiye agira hanze y’ikibunga.
Mbere y’igikombe cy’Uburayi 2016, hatangajwe ko Benzema atazagaragara mu ikipe ye, akaba ari nako byagenze mu gikombe cy’Isi cya 2018 mu Burusiya.
Karim Benzema yatsinze ibitego 37 mu mwuga we mpuzamahanga mu mikino 97, ibi bituma aba umwe muri ba rutahizamu b’Abafaransa beza b’ibihe byose.
Karemera Jean Luc