Mukwakira abanyeshuri byashya Riderman yasusurukije abantu baranyurwa,

Umuraperi Gatsinzi Emery waryubatse mu muziki ku izina rya Riderman, yakoreye igitaramo gikomeye muri Kaminuza y’Ubumenyi ngiro ya INES-Ruhengeri cyo guha ikaze abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri iyi Kaminuza.
Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2018 giha ikaze abanyeshuri batangiye amasomo muri Nzeri 2019 (September Intake). Iki gitaramo kitabiriwe na bamwe mu n’abanyeshuri bashya muri iyi Kaminuza, abanyeshuri basanzwe biga muri iyi Kaminuza, abayobozi n’abandi.
Umuraperi Riderman yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza n’ubu. Anaririmba zimwe mu ndirimbo yakubiye kuri album nshya “Kimirantare” yitegura kumurika mu Ukuboza uyu mwaka wa 2019.
Yaririmbye indirimbo nka “Nta mvura idahita”, “Inyuguti ya R”, “Ntakibazo”, “Ikinyarwanda”, “Abanyabirori” n’izindi zatumye uyu muraperi akurikirwa ingofero muri iki gitaramo. Yaririmbye anatanga ubutumwa kuri aba banyeshuri bwo gushyira umuhate mu masomo yabo
Iki gitaramo kandi cyabaye n’umwanya mwiza ku bahanzi bakizamuka bafite inyota yo kumenyekanisha umuziki wabo. Abigaragaje mu marushanwa y’umuziki y’abanyempano yiswe ‘Ines Talent Show’ yabaye muri Gicurasi 2019, bahawe umwanya bashimisha abanyeshuri, abayobozi n’abandi bitabiriye iki gitaramo.
Ni abasore bakiri bato ariko batanga icyizere cy’ejo hazaza h’umuziki w’u Rwanda. N’ubwo indirimbo zabo zitaramenyekana mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza babagaragarije urukundo barabashyigikira mu buryo bukomeye.
Umuhanzi Sally G wakoranye indirimbo na G Bruce bise “Tubikore” yigaragaje muri iki gitaramo. Haririmbye kandi umuhanzi Grape Anani wishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo, Evazzo na Aandollah washimishije benshi binyuze mu njyana yise Musanze Trap n’abandi.
Hora Ndihano Happy umwe mu banyeshuri bashya muri iyi Kaminuza, yavuze ko igitaramo cyo kubakira muri Kaminuza cyatumye basabana na bakuru babo bahasanze kandi ko bungutse inshuti nshya.

Buri mwaka iyi Kaminuza itegura ibirori n’ibitaramo byo kwakira abanyeshuri bashya mu murongo wo kubatinyura no kubasobanurira byinshi mu bice bigize iyi Kaminuza n’intego yimirije imbere.
Kaminuza ya Ines-Ruhengeri iherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu. Muri Werurwe 2019 yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 719 barimo 22 barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imisoro (Science in Taxation).
Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rimaze gushyira ku isoko ry’umurimo abaryizemo 6777 ryihaye igenamigambi rishya ry’imyaka itanu (2019-2023).