Ashobora gusubira mukazi vuba Arsene Wenger

Mugenzi Felix
Umufaransa ukomoka mu Budage Arsene Wenger wubatse ibigwi muri Arsenal biravugwa ko ashobora kugaruka mu butoza ari umutoza wa Bayern Munich yo mu Budage aho akomoka.
Ni nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe ibitego 5-1 na Eintracht Frankfurt igahita ihambiriza umutoza wayitozaga Niko Kovac.
Abantu bahise batangira kwibaza umutoza uzaza gutoza iyi kipe ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu Budage, hanugwanugwa Manuel Pergrini, José Mourinho, Arsene Wenger n’abandi.
Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa The Sun, niba koko yakwemera gutoza Bayen Munich, atajuyaje, yagize ati, “Yego rwose, cyane nabyemera, guhera ku myaka yanjye 33 natozaga amakipe ari ku rwego rwo hejuru, nsa n’aho naremewe gutoza umupira w’amaguru”.
N’ubwo Wenger avuga ibi ashobora kutoroherwa kuko ahanganye n’umugabo utoroshye Jose Mourinho, nawe bivugwa ko ashobora kwerekeza muri iyi kipe kuko kuva yava muri Manchester United nta kazi afite.
Arsene Charles Ernest Wenger, kuri ubu afite imyaka 70, yatoje amakipe atandukanye kuva 1984 kugeza 1987 yatozaga Nancy yo mu Bufaransa, kuva 1987 kugeza 1994 yatozaga Monaco, naho kuva 1995 kugeza 1996 atoza Nagoya Grampus Eight, ubundi kuva 1996 kugeza 2018 atoza Arsenal ari nayo aheruka gutoza.