25-04-2024

Dr Faustin Nteziryayo Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbura Prof Sam Rugege

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 yagize Dr Faustin Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.

Mukamulisa Marire Thérèse yagizwe Visi Perezida w’urukiko rw’Ikirenga asimbuye kuri uwo mwanya Kayitesi Zainabu Sylvie.

Dr Nteziryayo yari umwe mu bagize Akanama k’Ubwunzi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Nteziryayo afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko yakuye muri Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi mu mwaka wa 1994, afite Imyamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Université Libre de Bruxelles ndetse n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na Politiki z’Ubucuruzi Mpuzamahanga yakuye muri Carleton University muri Canada.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 akora mu by’amategeko yakoze akazi gatandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda harimo kuba yarabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999; Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda; Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA); Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.

Nteziryayo afite n’ubunararibonye mu bijyanye no kwigisha kuko yigishije muri Kaminuza zitandukanye n’amashuri makuru mu Rwanda, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada. Yigishagamo amasomo arimo amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubukungu, amategeko ajyanye n’ishoramari, amategeko ajyanye n’iterambere, amategeko ajyanye n’imari n’ibindi.

Kugeza muri Mata 2013, Dr Nteziryayo yari Umuyobozi Mukuru wa Agaseke Bank Ltd. Kuva icyo gihe kugeza ubu yari Umucamanza mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umwarimu mu Ishami ry’Amategeko rya Kaminuza y’u Rwanda.

Mukamulisa wagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire. Guhera mu 2016 kandi yagizwe Umucamanza mu Rukiko rwa Afurika ku Burenganzira bwa Muntu, AfCHPR.

Mbere yaho yakoze indi mirimo irimo kuba Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Amategeko rusange yakuye muri Kaminuza ya Moncton muri Canada n’Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu byo kwirinda Jenoside yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, rivuga ko Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirwaho na Perezida wa Repubulika abanje kugisha inama Inama y’Abaminisitiri n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agomba kuba afite ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko kandi nta bundi bwenegihugu agomba kuba bafite.

Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Source : IGIHE

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading