19-04-2024

Itsinda ririmba indirimbo zihimbaza Imana Hillsong london ryasesekaye i kigali

Hillsong London itegerejwe mu gitaramo kigiye kubera mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019.

Iri tsinda rizwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ryageze ku kibuga cy’indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Igitaramo Hillsong London igiye kuririmbamo giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena. Kwinjira mu myanya isanzwe bizaba ari 10,000 Frw, VIP ari 20,000 Frw naho muri VVIP bibe 50,000 Frw. Izafatanya na Aimé Uwimana n’abamucurangira ku rubyiniro.

Rwanda Events Group Ltd iherutse kuvuga ko yahisemo gukoresha Aimé Uwimana wenyine kuko ari umuhanzi mwiza kandi bashaka ko abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo bazabona umwanya munini bakamara ipfa abakunzi babo.

Iri tsinda rishamikiye kuri Hillsong United Worship Band yakomotse ku rusengero rwa Hillsong Church ruherereye mu mujyi wa Sydney muri Australie.

Urusengero rwa Hillsong ni rumwe mu zikomeye z’ivugabutumwa ku Isi yose, rwashinzwe mu 1993.

Uretse kuba rwaratangiriye muri Australie ubu rumaze gushinga imizi ku Isi yose ndetse rwagabye amashami mu bihugu 21 no mu migabane itandatu. Rukorera i Londres mu Bwongereza, Paris mu Bufaransa, Sao Paulo na Rio de Janeiro muri Brésil, Cape Town, muri Afurika y’Epfo, Tel Aviv muri Israel ndetse no mu mijyi itatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo abaririmbyi ba Hillsong London basohokaga mu kibuga cy’indege i Kanombe

Abaririmbyi ba Hillsong London bishimiye kugera mu mujyi wa Kigali

Yereka bagenzi be bimwe mu byamutunguye ku kibuga cy’indege i Kanombe

Bakigera i Kanombe bahafatiye ifoto y’urwibutso

Mu gitondo cya kare nibwo itsinda ry’aba baririmbyi ryageze i Kigali

Ubwo bashyiraga ibikapu byabo mu modoka yabajyanye kuri Hotel

Iri tsinda ryazanye n’abarifatira amafoto n’amashusho

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading