Ibura rya Ben Rutabana wari ushinzwe amahugurwa muri RNC ,byatumye umuryango we ugiye kujyana RNC mu nkiko

Nyuma y’amezi atatu Ben Rutabana aburiwe irengero, abayobozi bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, bakomeje kotswa igitutu n’umuryango we, aho kuri ubu bashiki be biyemeje kubajyana mu nkiko bagasobanura aho ari.
Rutabana wari Komiseri ushinzwe amahugurwa muri RNC, kubura kwe kwaciye igikuba mu muryango we no mu batavuga rumwe na Leta baba hanze y’u Rwanda. Gusa ku ruhande rwa RNC, yafataga nka byose kuri we, ukurikije uko yitwaye muri iki kibazo isa n’itabyitayeho cyangwa se ifite andi makuru yihariye ku ishimutwa ry’umwambari wayo idashaka gutanga.
Bamwe mu bazi neza imikorere ya RNC nka Noble Marara wakoranaga na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bavuze ko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari gukorerwa iyicarubozo n’abambari be.
Ibi byongeye gushimangirwa n’ibaruwa y’umugore wa Rutabana, Diane Rutabana, wandikiye RNC ‘yemeza neza ko izi aho umugabo we ari, agasaba ko agaragazwa mu maguru mashya’.
Byakurikiwe n’ibiganiro Adeline Mukangemanyi Rwigara yemeye ko yagiranye n’abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC barimo Kayumba Nyamwasa na Charlotte Mukankusi, byatumye ahamya ko uwo mutwe uri inyuma y’ibura rya musaza we.
Kuri ubu nyuma yo gutakambira RNC ariko ntihagire igikorwa, amazi yarenze inkombe ku muryango wa Rutabana, ngo ugiye kugana inkiko barega uyu mutwe uyobowe na Kayumba Nyamwasa.
Mu kiganiro Emerance Kayijuka mushiki wa Rutabana, yagiranye na Radio Urumuri ikorera mu Bufaransa, yavuze ko ubuhamya bwa RNC kuri Rutabana bushimangira ko umuryango we utibeshye kuyitunga urutoki ku ibura rye.
Ati “Ibintu bagenda bavuga, ubuhamya bagenda bavuga kuri Ben Rutabana harimo ukwivuguruza kwinshi no gushimangira ko koko tutibeshye ko abo twatunze urutoki mu ibura rya Ben Rutabana ari bo bari inyuma y’ibura rye”.
Kayijuka kandi avuga ko batigeze babone ubushake bwa RNC mu gushakisha ‘umuyoboke wayo wari ukomeye w’imena wari warataye ubuzima bwe, warataye urugo rwe ari mu bikorwa bya RNC igihe cyose’.
Avuga ko RNC igitabazwa ko Rutabana yabuze, ‘ikintu cyagizwe icy’ibanze ari uguteranya inama birukana Ben ku mirimo bari baramushinze muri RNC’.
Ati “Aho kugira ngo bashyire ingufu mu gushaka umuntu wabuze, aho gushyira ingufu mu kudukura mu rujijo, barashyira ingufu mu kwirirwa bavuga ibibi bya Ben, bavuga ko ngo yari virusi muri RNC, ngo yangaga abahutu”.
Ibi ngo bifatwa nko kudaha agaciro ibura rya Rutabana cyangwa se kwanga guta umwanya mu kumushakisha kandi bazi irengero rye.
Umuryango wa Rutabana uvuga ko noneho RNC irimo kubarindagiza, aho bamwe babahamagara bababwira ko hari abamubonye bityo bakabacecekesha ngo badakomeza gutiza umurindi umwanzi.
RNC igiye kujyanwa mu nkiko
Kayijuka avuga ko barimo gutegura ikirego ngo bajyane RNC mu nkiko isobanure ibura rya Ben Rutabana, kandi bamaze no gushaka abanyamategeko bakomeye bazabafasha muri iyi nzira.
Ati “Twafashe iyindi ntambwe, ubungubu noneho twiyemeje gufata inzira y’urubanza, turimo turategura ikirego kandi twashatse abanyamategeko batari abanyamategeko basanzwe, ahubwo abafite ubushobozi tukaba twizera neza tudashidikanya ko ikibazo cya Ben kizajya ahagaragara, kizasobanuka mu gihe kitari kinini”.
Uyu muryango warakaye cyane uvuga ko wabyiyemeje udashobora guceceka, uzavuga ikibazo cya Rutabana kugeza kibonewe umuti.
Kayijuka ashimangira ko ibirimo gukorwa na RNC ari umukino w’ibihombo gusa kuri yo no ku bandi bavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu ishyaka RNC, Ntwali Frank, yahawe ijambo asa n’ugaragaza ko nta gaciro uyu mutwe ubona muri Rutabana.
Ati “Icya mbere sinari nzi aho Ben ari, sinari nzi gahunda arimo…siwe wa mbere ushobora kuba yaburirwa irengero cyangwa wagira ibibazo”.
Ibi bisubizo bya Frank Ntwali uvugwaho gufatisha Rutabana afashijwe na CMI, byatera kwibaza ku cyo bihatse dore ko hanakunze kuvugwa amakimbirana y’uyu muramu wa Kayumba na Rutabana.
Ibura rya Rutabana rikomeje guherekezwa n’akavuyo n’amatiku arenze ukwemera muri RNC kuko hadaciye kabiri hahagaritswe abayobozi bayo muri Canada, ubu uwari Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, Jean Paul Turayishimye na we yirukanywe.

RNC ya Kayumba Nyamwasa ikomeje gushyirwa mu majwi mu ibura rya Ben Rutabana