25-04-2024

Ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu (World Economic Forum) Minisitiri Ingabire Paula yashywize kurutonde rw’abayobozi bato batanga ejo hazaza heza

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashyizwe ku rutonde rwakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu, World Economic Forum, rw’abayobozi bakiri bato ariko bahanzwe amaso kubera inshingano n’ubushobozi bafite.

Kuri uru rutonde rwiswe Young Global Leaders rw’umwaka wa 2020, hagaragaraho abantu 115 bari mu mirimo inyuranye, bafite munsi y’imyaka 40. Ni abantu bavuga rikumvikana, bashishikajwe no guhindura Isi binyuze mu nshingano barimo.

Kuri uru rutonde hanagaragaraho Megan Rapinoe wari kapiteni w’Ikipe y’igihugu y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yegukanye igikombe cy’Isi mu mwaka ushize na Minisitiri w’Intebe wa Finland, Sanna Marin.

Megan Rapinoe ni umwe mu bakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru ndetse mu mwaka ushize yegukanye ‘Ballon d’Or’ muri icyo cyiciro. Ubu ni umwe mu bakomeje guhirimbanira uburinganire, aho ashyize imbere ko haba impinduka mu buryo abakinnyi b’abagore bahembwamo, ugereranyije na basaza babo.

Sanna Marin ni Minisitiri w’Intebe wa Finland watangiye politiki afite imyaka 27. Ku myaka 34, ni umwe mu bayobozi bari mu myanya yo hejuru kandi bakiri bato ku Isi. Mu mezi atatu ayobora icyo gihugu, amaze gukora impinduka zirimo ko yongereye ikiruhuko umubyeyi ahemberwa, umugabo n’umugore bombi bahabwa amezi 14.

Uru rutonde rwa Young Global Leaders rukorwa buri mwaka, ruba rugizwe n’abayobozi bari munsi y’imyaka 40 bari mu nzego zitandukanye, barangaje imbere ibikorwa byo guhanga ibishya no kuzana impinduka muri sosiyete, babarizwa mu nzego za Leta, imiryango yigenga, ubugeni, umuco n’ubucuruzi.

Kuri uru rutonde kandi hagaragaho umunyamakuru Larry Madowo ukomoka muri Kenya, ni umuyobozi w’ishami ry’amakuru y’ubukungu kuri BBC Africa.

Hariho kandi Alicia Garza watangije ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’ mu myaka mike ishize, bugamije kwamagana ubugome bwa Polisi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari ikomeje kurasa abantu, akenshi hakaraswa abirabura.

Ruriho n’umunyamategeko wo muri Ethiopie, Yetnebersh Nigussie, uharanira ko uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bwubahirizwa ndetse ihezwa rigakumirwa mu burezi muri icyo gihugu. Nk’umugore ufite ubumuga bwo kutabona, amaze guhindura uburyo bene aba bantu bafatwaga muri icyo gihugu.

Ingabire Paula ni Minisitiri guhera mu Ukwakira 2018. Yize amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare n’Ubugenge, kaminuza ayikomereza mu ryitwaga Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), ubu ni rimwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yahize ibijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science), icyiciro cya gatatu cya kaminuza agikomereza mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe za Amerika, arangiza muri Nyakanga 2018.

Yakoze imirimo itandukanye harimo muri RITA (Rwanda Information Technology Authority) ashinzwe gukorana n’abikorera mu by’ikoranabuhanga mu gihe cy’imyaka ibiri, aza kugirwa Umuyobozi ushinzwe imishinga. Iki kigo cyaje kwimurirwa muri RDB, aho yakoze mu nshingano zirimo nk’Umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe ikoranabuhanga.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading