06-12-2023

Uruhare rw’umuyobozi muri Leta ya Uganda mu gitero cyo muri kinigi rwashyizwe ahagaragara n’abo yatumye

0

Mu kiganiro The New Times yagiranye na Seleman Kabayija wari mu buyobozi bw’icyo gitero cya RUD-Urunana, yagarutse ku ruhare rwa Mateke. Kabayija ni umwe mu banyarwanda bari bacumbikiwe muri Uganda birukanweyo ngo bagezwe imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, kubera ibyaha bakekwaho.

Kabayija yagarutsweho cyane nk’umwe mu bantu bane barokotse umuriro w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubwo zahindukiranaga abagabye igitero mu Kinigi, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2019.

Yagize ati “Igitero cyacu cyabayeho ku myiteguro n’ubufasha bwa Minisitiri Philemon Mateke”.

Iki kiganiro Kabayija yagitanze mbere y’inkuru ya Chimpreports, Mateke yatangarijemo ko hari ibyavugwaga ko u Rwanda rushaka kwigarurira bimwe mu bice by’Amajyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, birimo Kabale na Kisoro. Byari mu nkuru yatangajwe ku wa 7 Werurwe 2020.

Iyi mvugo yafashwe nk’uburyo bushya bwo kuyobya uburari kwa Uganda, nyuma y’ibindi birego nk’ibi bicishwa muri Chimpreports. Abasesenguzi bahamya ko bikwiye gufatwa mu mujyo umwe w’uko Perezida Museveni arimo kugerageza gushaka urwitwazo mu gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Amasaha make nyuma y’inama iheruka yo gushakira umuti ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda, Museveni yabwiye abaturage b’i Kabale amagambo atandukanye n’ibyaganiriwe mu nama ya Gatuna/Katuna yanitabiriwe na Perezida wa RDC n’uwa Angola.

Icyo gihe u Rwanda na Uganda byasinyanye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha, agaragaza uburyo bw’amategeko bwo gukurikirana abantu bagize uruhare mu byaha byo guhungabanya umutekano, bikorwa n’abenegihugu b’igihugu kimwe bibasira ikindi cyangwa bigakorwa n’abenegihugu bari mu kindi gihugu. Buri kimwe cyose cyagaragajwe mu itangazo rya nyuma y’inama.

Kugeza ubu abantu u Rwanda rutunga agatoki barimo Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI), Brig. Gen Abel Kandiho, Minisitiri Mateke Philemon, Umuyobozi w’urwego rw’iperereza mu gihugu, Kaka Bagyenda n’abarwanashyaka ba RNC, Prossy Bonabaana, Sula Nuwamanya n’abandi. Nta muyobozi w’u Rwanda yaba umusivili cyangwa umusirikare wagaragajwe mu bikorwa bihungabanya Uganda.

Mu ijambo rye i Kabale, Museveni yavugaga ko atazi imitwe irwanya u Rwanda iri muri Uganda. Itanze urugero kuri RNC, Chimpreports ivuga ko Museveni yahakanye yivuye inyuma ibyo u Rwanda ruvuga ko hari abayoboke b’uyu mutwe baba cyangwa bakorera muri Uganda.

Yagize ati “Abahunze u Rwanda bakinjira muri Uganda batawe muri yombi bashyikirizwa u Rwanda”.

Ariko ubwo Umuyobozi wa RNC, Kayumba Nyamwasa yahungaga u Rwanda mu 2010, ni abayobozi bakuru ba Uganda bamwakiriye muri icyo gihugu, ndetse amakuru ahamya neza ko ari Uganda yamufashije kujya muri Afurika y’Epfo. Ibi byanabaye ku wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda, Patrick Karegeya.

Ababikurikiranira hafi batunguwe n’uguhakana k’umuyobozi wa Uganda ko RNC iri muri icyo gihugu, mu gihe Museveni ubwe yiyemereye ko yahuye n’abayobozi bayo nka Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana mu biro bye. Yanirengagije ko umuterankunga wa RNC, Tribert Rujugiro, afite uruganda rw’itabi muri Uganda cyangwa ko RNC ifite “intara ya Uganda” iyoborwa na Past Deo Nyirigira i Mbarara.

Museveni yanavuze ko “ibibazo muri dipolomasi byatumye u Rwanda rufunga umupaka warwo muri Gashyantare umwaka ushize byatewe n’ukutumvikana mu Rwanda, by’umwihariko mu muryango FPR, kuko bamwe mu bawugize batumvikanye na guverinoma y’u Rwanda bagahungira muri Afurika y’Epfo.”

Byaje kugaragara ko mu migambi imaze igihe ya Perezida wa Uganda yo “guhindura ubutegetsi i Kigali”, yacuze imigambi yo guteza umutekano muke binyuze kuri Nyamwasa. Uyu wahoze ari umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, iperereza riza kugaragaza ko yagiye akorana rwihishwa n’ubutegetsi bwa Uganda, guhera mu myaka ya 1990. Karegeya na we yari muri uwo mugambi.

Mu yandi magambo, ibimenyetso bigaragaza ko RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi mitwe Kampala yakomeje gukoresha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose biri mu mugambi ucurirwa i Kampala.

Mu minsi mike nyuma y’uko Museveni yari amaze kuganiriza abaturage i Kabale, yakoranyije inama mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Entebbe aho yatumije Mateke, Kandiho, Bagyenda n’abandi bayobozi bake mu nzego za gisirikare, yongeraho abakozi ba RNC, Bonabaana na Nuwamanya.

Byaje kugaragara ko Museveni abo bantu yakoranyije ari na ba bandi bakomeje gutungwa agatoki mu biganiro bikomeje ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda nk’ababangamiye amahoro yarwo. Gusa ababikurikiranira hafi havuga ko yabikoreye kugerageza kubakuraho icyasha mu maso y’abantu.

Amagambo ya Selemani Kabayija wari umuyobozi wungirije w’igitero cyagabwe mu Kinigi ndetse wari no mu gikorwa cyo kugitegura ari nacyo Mateke yagizemo uruhare, ni ibindi bimenyetso by’uburyo Leta ya Kampala ikomeje kugira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Uyu ukekwaho ibyaha by’iterabwoba akaba n’umwe muri babiri bashyikirijwe u Rwanda, yagize ati “Ubwo twateraga mu Kinigi twishe abantu.” Yanahishuye ko muri icyo gihe Mateke yari azi neza ibirimo kuba.

Yakomeje ati “Muri icyo gitero Gavana (Nshimiye wari umuyobozi w’icyo gitero cya RUD Urunana), bavuganaga kuri telefoni. Bakomezaga kugenda bahana amakuru ubwo twinjiraga mu Rwanda.”

Amakuru yagiye ahabona ni uko Gavana yari umwe mu bantu bane batorokeye i Kisoro hamwe na Kabayije, Nzabonimpa Fidele na Mugwaneza Eric. Ubuyobozi bwa Uganda bwanze gutanga Gavana na Mugwaneza bari bayoboye icyo gitero.

Amakuru kandi avuga ko Mateke akomeje kubafasha mu ngendo zabo, by’umwihariko Gavana ucumbikiwe muri hoteli i Kisoro. Nubwo Kampala yatanze Kabayija na Nzabonimpa ndetse u Rwanda rukaba rwarabashimiye, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagaragaje ko hari byinshi bigikeneye gukorwa.

Kabayija wabonaga yazenze amarira mu maso hafi yo kurira muri icyo kiganiro, yavuze uburyo ari abantu ba Mateke bakorera Kisoro bamujyanye muri RUD Urunana. Ngo yari mu Karere ka Mityana muri Uganda yikorera ubucuruzi buciriritse, ubwo umugabo wamubwiye ko yitwa Kyakabale yamuhamagaraga kuri telefoni, amubwira ko bajya gukorera amafaranga muri Congo, mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Yakomeje ati “Kyakabale yambwiye ko musanze i Kisoro yamfasha kwambuka umupaka nkagera muri RDC.” Icyo gihe ngo baganiriye mu Ukuboza 2017.

Yakomeje ati “Ubwo nemeraga kumusanga i Kisoro; nahageze ku munsi ukurikiyeho, nza kumenya ko Kyakabale yari umusirikare wa RUD Urunana.”

“Byagaragaraga ko bakorera mu bwisanzure i Kisoro, iwabo wa Minisitiri Mateke’”. Yakomeje avuga ko Kyakabale yamushukishije amafaranga, ariko yashakaga ko yiyunga ku “rugamba rwo kuvanaho ubutegetsi bwa Kigali.” Kabayija avuga ko yahise yemera kujya muri uwo mutwe.

Aya makuru kandi ahura neza n’ayakunze kuvugwa ko ubuyobozi bwa Uganda, by’umwihariko inzego z’ubutasi zikomeje kugira uruhare mu kwinjiza abarwanyi bashya mu mitwe yitwaje intwaro, binyuze mu buryo burimo gushuka cyangwa gukorera iyicarubozo Abanyarwanda, baba abajya muri Uganda cyangwa abatuyeyo, bagahatirwa kujya mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo yasohotse ku wa 30 Ukuboza 2018 yakozwe n’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDC, yagaragaje ko hari umutwe witwa “P5”, uhuriwemo n’imitwe ya RNC, FDLR na RUD-Urunana.

Itsinda ry’u Rwanda muri komisiyo ihuriweho ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda – riyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, ryagaragaje uburyo Mateke ari we muhuzabikorwa w’ibikorwa by’imitwe irwanya u Rwanda.

By’umwihariko ryagaragaje izina rye mu gikorwa cyo mu Ukuboza 2018 ubwo Mateke yakoranyaga inama yahuje abayobozi ba RNC na FDLR muri Kampala Serena Hotel, “igamije kubaka imikoranire ya hafi hagati y’iyi mitwe ibiri.”

Kabayija avuga yageze i Kisoro, hari abantu bagombaga kumwambutsa umupaka bakamugeza ku wa RDC mu mashyamba ya Mpimbi ari muri kilometero imwe uvuye mu mujyi. Ati “Aho niho ibirindiro bya RUD Urunana byari biri.”

Nubwo aba barwanyi bagabye igitero mu Kinigi baturutse ku butaka bwa Congo, baherwaga amabwiriza muri Uganda nk’uko Kabayija abivuga.

Muri icyo gitero, we n’abandi bishe abasivili 14. Ariko nabo 19 mu bo bagabanye igitero bishwe n’ingabo z’u Rwanda, batanu bafatwa mpiri. Bane bacitse bakabasha kurokoka, Ingabo za Uganda zabakiriye mu karere ka Kisoro, hafi y’umupaka.

Ibyo bishimangira amakuru u Rwanda rwakomeje kugarukaho. Telefoni kandi Gavana yakoreshaga avugana na Mateke ni kimwe mu bimenyetso byafashwe mu bikorwa byo guhashya icyo gitero. Nayo itunga agatoki uyu Minisitiri wo muri Uganda.

Nyamara Chimpreports yakomeje guha Mateke urubuga rwo gutambutsa imvugo zibasira u Rwanda, harimo n’ibyo birego ko “u Rwanda rushaka gufata uturere twa Kabale na Kisoro.

About Author

Leave a Reply

%d