10-06-2023

Perezida Kagame yihanganishije Boris Johnson gukira vuba KoronaVirus

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko azirikana Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson umaze iminsi arwaye COVID-19, akaba yifatanyije n’inshuti ze ndetse n’igihugu cye muri rusange mu kumuba hafi no kumwifuriza gukira vuba.

Mu Butumwa yanyujije kuri Twitter, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yavuze ko mu masengesho bifuriza bwana Boris Johnson gukira vuba kandi neza.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson amaze iminsi yaribasiwe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, amakuru ye aheruka ku wa mbere tariki 06 Mata 2020 akaba yaravugaga ko yari arembye.

Dear PM @BorisJohnson, as from the beginning, we continue to have you, your loved ones and country in our prayers as we wish you fast and full recovery in this global fight against #COVID19

— Paul Kagame (@PaulKagame) April 7, 2020

Tariki 27 Werurwe 2020 nibwo byatangajwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.

Icyo gihe Minisitiri Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yavuze ko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo mu masaha 24 yari ashize birimo inkorora n’umuriro mwinshi, ahita yishyira mu kato.

Leave a Reply

%d bloggers like this: