06-12-2023

Twagiramungu “Rukokoma” arembejwe n’iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho

0

Hamaze iminsi hacicikana inkuru zivuga ko Twagiramungu Faustin wiyita Rukokoma arembye cyane ndetse ko yaba ari hafi gushiramo umwuka.

Uyu musaza w’imyaka 77 umaze imyaka 25 yihishahisha mu Bubiligi, ahanganye n’uburwayi bufitanye isano n’inkuru zidasiba kuva mu Rwanda zigaragaza ukwiyubaka kw’igihugu n’iterambere ritangarirwa na buri wese.

Ni mu gihe nyamara Twagiramungu nta cyiza yifuriza igihugu yahunze ntacyo yakiburanye ahubwo yiyemeza kujya kwangara kandi ashaje aho yiyunze ku mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda ngo ikunde imufashe kuzagaruka mu Rwanda kurutegeka.

Twagiramungu ubu ni we mugaba mukuru w’umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN nyuma y’uko ikihebe Rusesabagina yari yungirije afatiwe ku kibuga cy’Indege cya Kanombe agafungwa aho yahamijwe ibyaha by’iterabwoba maze akatirwa gufungwa imyaka 25.

Uyu Twagiramungu uri mu minsi ye ya nyuma kuri iyi Si, yatunguye benshi ubwo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022 yasohoraga amatangazo yamagana kuba u Rwanda n’u Bwongereza biherutse kwemeranya ko u Rwanda ruzajya rwakira abimukira n’impunzi zinjiye mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko.

Twagiramungu yahawe inkwenene na benshi ubwo yazaga kuvuga kuri aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza agiye kumara hafi ukwezi asinywe, ababonye amatangazo ye bakaba bahuriza ku kuvuga ko ntabyo yari yaramenye kubera ko uburwayi bwari bwaramuhejeje mu kirago!

Uyu musaza rukukuri usa nk’aho yari azutse, yihandagaje yandika ko ngo u Rwanda n’u Bwongereza bishaka gukora “mu gucuruza impunzi”, imvugo n’ubundi yakoreshejwe n’abandi bahezanguni barwanyije aya masezerano.

Gusa Twagiramungu n’undi wese utekereza nka we bakwiye gusobanukirwa neza ko u Rwanda rugamije guha agaciro bariya bimukira ndetse n’impunzi ubusanzwe babagaho mu buzima bubabaje cyane i Burayi aho abenshi batakaza ubuzima bagerageza kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu by’abandi.

Ikindi Twagiramungu atazi cyane ko atigeze akurikirana iby’aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, ni uko u Rwanda ruzaha imirimo bariya bimukira n’impunzi, rufashe abacikirije amashuri kuyasubukura, ndetse n’abazifuza gusubira mu bihugu byabo nabo bazafashwa.

Umunyarwanda yabivuze neza ko “Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi’’, uyu Twagiramungu wirirwa aharabika Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na RPF-Inkotanyi yiyibagiza ko ari yo yamurokoye ubwo yari agiye kwivuganwa n’intagondwa za MRND mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Uyu musaza kandi yirengagiza ko ko ikote ryiza yambaye mu buzima bwe ari RPF yarimuguriye ndetse irarenga umugira Minisitiri w’Intebe; umwanya yari yaraharaniye muri Leta z’igitugu zabanje ariko akawubura burundu.

Kubera umurengwe uyu musaza yiyemeje gusaza yangara ari nako yanduranya cyane. Birababaje! Inama nagira Twagiramungu ushaje nabi ni ugukoresha neza akuka gake asigaranye akicuza amabi yose yakoreye u Rwanda kugira ngo azabashe kubona ijuru.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

%d