10-06-2023

Politiki y’agatogo: Kayumba Nyamwasa yahinduriye umuvuno kuri Rusesabagina

Umutwe w’iterabwoba wa RNC wabuze ayo ucura n’ayo umira uhitamo guhindurira umuvuno mu gushyigikira icyihebe Paul Rusesabagina.

Ni nyuma y’uko Uganda ihaye gasopo RNC mu gihe nyamara uyu mutwe w’iterabwoba wari waragize iki gihugu indiri y’ibikorwa byawo bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, ‘Radio Itahuka’, umuzindaro rutwitsi wa RNC, imaze gutambutsa ibiganiro 10 bitagatifuza ikihebe Rusesabagina, mu gihe mu cyumweru gishize ho batambukije ibiganiro 6.

Ibyo biganiro byose biba bishyigikira Rusesabagina aho byamenyekanye ko umuryango wa Rusesabagina uri gukorana na Kayumba Nyamwasa aho wizeye ko ivuzi vuzi ry’abambari be rizatuma ikihebe cyabo gifungurwa.

Gusa bene Rusesabagina baribeshya kuko agomba gufungwa imyaka 25 yakatiwe hatavuyemo n’umunsi umwe.

Kubona abamotsi ba RNC barimo kwiruka inyuma ya Rusesabagina ngo bashaka kumufunguza birerekana ko nabo ubwabo nta murongo bagifite ndetse nta n’uwo bazagira dore icyo bita “politike” bakora nta cyerekezo ifite aho batekerereza mu bwicanyi gusa.

Mugenzi Félix

Leave a Reply

%d bloggers like this: