Guhungetwa kwa FARDC, imwe mu mpamvu itera Abanyekongo kwegeka ku Rwanda ikibi cyose kiba iwabo
Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bibarizwa mu kwaha kw’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda ntihasiba kugaragara inkuru z’impuha zigaragaza u Rwanda nk’isoko y’ibibabazo by’umutekano mucye uba mu burasirazuba bwa Kongo.
Ni amakuru atizwa umurindi n’ibigarasha byatorotse ubutabera bw’u Rwanda, abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’abahezanguni bari mu buyobozi bwa Kongo bakorana bya hafi n’aba banzi b’u Rwanda.
Utwo dutsiko twose duhora dushaka icyo twakuririraho kugira ngo u Rwanda na Kongo birebane ay’ingwe cyane ko babyungukiramo nk’uko ndaza kubigaragaza, gusa izingiro rya byose ni igisirikare cya Kongo (FARDC) kijegajega aho byorohera abatifuriza ineza ibihugu byombi kugikoresha uko bishakiye.
Nk’urugero mu ntangiro z’iki cyumweru FARDC mu mirwano karundura iyihuje na M23, umutwe w’Abanyekongo biyemeje guharanira uburenganzira bwabo, yarashe ku butaka bw’u Rwanda ibisasu byo mu bwoko bwa “Rocket” maze bikomeretsa abaturage ndetse byangiza byinshi.
Ni igitero bigaragara ko cyari cyagambiriwe cyane ko FARDC yahisemo kuruca irarumira mu gihe nyamara yavogereye ubusugire bw’u Rwanda maze ku rundi ruhande bamwe mu basirikare bayo bakuru bihutira kuvuga ko iyi “FARDC iri kurwana n’ingabo z’u Rwanda (RDF)” aho kuba M23.
Buri wese akaba yakwibaza impamvu FARDC niba koko iri kurwana na RDF ihitamo kurasa ku baturage batazi aho ibintu biva n’aho byerekeza aho kurasa ku wo bahanganye!
Igisubizo kuri iyi mpungenge kiri mu yandi makuru yizewe ahamya ko muri iriya ntambara ishyamiranyije igisirikare cya Kongo na M23 iki gisirikare cyinjijemo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Uwo mutwe ugizwe ahanini n’abahoze ari abasirikare ba Leta yateguye inashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bamaze imyaka 28 bihishahisha mu mashyamba ya Kongo.
Bisobanurwa ko FDLR iriyo irangaje imbere FARDC muri ruriya rugamba aho ibyihebe by’uyu mutwe w’iterabwoba ari byo bigira uruhare mu byemezo bifatirwa ku rugamba harimo na kiriya cyemezo cyigayitse cyo kurasa mu Rwanda.
Jenerali ku rugamba mu mbusane z’inkweto!
Abantu mu ngeri zinyuranye harimo n’Abanyekongo ubwabo bahuriza ku kwemeza ko igisirikare cyabo gisuzuguritse; ibintu binashimangirwa na raporo ngarukamwaka y’umuryango wigenga uzwi nka ‘The Global Fire Power’, ukora ubushakashatsi ku mikorere y’igisirikare hirya no hino ku Isi.
Uyu muryango ushyira Congo mu bihugu bya mbere bifite igisirikare gisuzuguritse ku Isi.
Uku gusuzugurika kwa FARDC byongera gushimangirwa n’amashusho akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ya Maj. Gen Cirumwami uri mu bayoboye urugambaga rwo kurwanya M23, uba wambaye inkweto z’imbusane zirimo uruzwi nka ‘kambambiri’ n’urundi rwa gisirikare.
Uretse Gen Cirumwami, hari bagenzi be bagurisha intwaro n’imyambaro igihugu cyabahaye ku baturage no ku nyeshyamba, nk’uko byahishuwe na raport ya Loni; ibi akaba ari indi gihamya ko FARDC ari igisirikare cy’insina ngufi.
Uku guhungetwa kwa FARDC ni ko gutuma abambari ba ya mitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda binjirira iki gisirikare maze bakagikoresha uko bashaka bagamije inyungu zabo zirimo ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abo banzi b’u Rwanda kandi bakoresha FARDC mu gukomeza kwihisha ubutabera cyane ko Kongo ari cyo gihugu cya mbere ku Isi gicumbikiye umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nta gikozwe ngo FARDC irisheho kurangwa n’ubunyamwuga imyitwarire yayo yagira ingaruka ku bihugu byinshi cyane ko Congo iherutse kwinjizwa mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba(EAC) bihuzwa ahanini n’ubuhahirane.
Abanyekongo bakwiye kureka kugendera mu kigare cy’abatifuriza ineza igihugu cyabo maze bakamenya ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye wabaye karande iwabo ari ukudashobora kw’igisirikare cyabo.
Fred Gashema
Ibitekerezo bikubiye muri iyi nkuru ni ibya Fred Gashema, uyu akaba ari umusesenguzi w’ibibera mu karere k’ibiyaga bigari by’umwihariko akaba amaze igihe akurikiranira hafi intambara z’urudaca ziba mu burasirazuba bwa Kongo.