14-05-2024

FDU-Inkingi na Jambo ASBL mu manyanga yo kurangaza Isi ngo itita ku rubanza rwa sebuja Kabuga

Udutsiko tw’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda twateguye imyigaragambyo ngo igamije gushyira igitutu ku mahanga ngo yemere icyo bita “jenoside yakorewe abahutu”.

Ni imyigaragambyo izo nterahamwe ziri guhuza n’iburanisha ry’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kabuga Félicien.

Iryo buranisha riteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nzeli 2022 ku ishami ry’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) riri i La Haye mu Buholandi.

Umutwe w’iterabwoba wa FDU Inkingi usanzwe ubarizwamo benshi mu nterahamwe zahekuye u Rwanda, ufatanyije n’agatsiko k’abana bakomoka ku bajenosideri kazwi nka Jambo ASBL ni bo bakuriye iriya myigaragambyo.

Ni imyigaragambyo izabera mu Bubiligi mu ntangiriro z’ukwezi gutaha gusa abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko ibi ari ukuyobya uburari no kurangaza Isi ngo itita ku migendekere y’urubanza rwa Kabuga basanzwe bafata nk’intwali yabo.

Si ubwa mbere izi nkozi z’ibibi zitangaje imyigaragambyo igamije kwegeka kuri Leta y’u Rwanda amabi zakoze, gusa igihe cyose iyo babiteguye abo bashaka kubwira babima amatwi bikarangirira aho.

Ku rundi ruhande, amateshwa y’izi nyangabirama ntawe akwiye gutungura cyane ko guhakana jenoside ari imwe mu ntambwe 10 ziherwaho hemezwa ko koko Jenoside yabayeho; ibyo barimo bishimangira ko koko bakoze Jenoside.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading