Umuhezanguni Uwimana Agnes yiyirukanye mu itangazamakuru ngo abe umuvugizi w’abajenosideri – Ibimenyetso!

Tariki ya 13 Nzeli 2021 ni bwo umuhezanguni Uwimana Nkusi Agnes yatangaje ku mugaragaro ko yiyirukanye mu itangazamakuru ry’umwuga ahita asubiza ikarita y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) imwemerera gukora akazi.
Nyuma yo gukora ibyo, hari abiruhukije bacyeka ko ahari ntaho bazongera guhurira n’uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside iyi nkunguzi y’umugore yakwirakwizaga amanywa n’ijoro ibinyujije mu bitangazamakuru rutwitsi byayo birimo icyakoreraga kuri murandasi ndetse n’umuzindaro wa YouTube.
Kwiyambura umwambaro w’ubunyamakuru kw’uyu muhezanguni nk’uko bigaragarira buri wese, byari amanyanga yo kugira ngo arusheho gucamo Abanyarwanda ibice no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside nta cyo yikanga cyane ko RMC yahise imutakazaho ububasha.
Umuhezanguni Uwimana yahise ahinduka mu buryo bweruye umuvugizi w’abajenosideri ndetse aba n’umwe mu bakuriye abahembera bakanakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside; ibintu n’ubundi akorera ku muzindaro we wa YouTube umunsi ku wundi.
Nk’urugero, uyu mugore wiyeguriye amacakubiri aherutse kugaragara kuri YouTube mu kiganiro kigafite umutwe n’ikibuno aho yikomangaga mu gatuza ko akunda cyane “politike” ya Twagiramungu Faustin “Rukokoma”, umusaza ushaje wanduranya ubu usigaye ucuruza ikimyoma cy’uko ngo mu Rwanda habaye “Jenoside ebyiri”.
Uwimana kandi ntasiba kumvikana avuga ko ngo ari “umuvugizi w’abahutu”, imvugo idakwiriye umunyarwanda cyane ko u Rwanda rwimakaje ubumwe n’ubwiyunge no kutagendera mu matwara y’amoko nka rimwe mu masomo igihugu cyakuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho abarenga miliyoni bishwe mu minsi ijana gusa.
Igitangaje ni uko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi atari iby’uyu munsi kuri Uwimana cyane ko icyo ari kimwe mu byaha uyu mugore uticuza yafungiwe mu mwaka wa 2010; ibi bikaba bishimangira wa mugani ko “akabaye icwende ntikoga,” kandi ko “n’iyo koze ntigashira umunuko!”
Nk’uko Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye badahwema kubisaba, Uwimana akwiye kongera gushyikirizwa ubutabera mu maguru mashya mu rwego rwo gukumira ko akomeza gukwirakwiza uburozi bwe bw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda.
Ellen Kampire