AMAVUBI y’abatarengeje 23 akoze amateka asezerera LIBYA

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 ikoze ibitatekerezwaga na benshi isezera Libya iyitsinze ibitego 3-0
Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade Huye, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 itsinze Libya ibitego 3-0, ihita inayisezerera, mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.
Abasore b’Amavubi bihagazeho imbere ya Libya yari yabatsinze 4-1 mu mukino ubanza.
Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Niyigena Clement watsinze igitego cya mbere ku munota wa 37, yongera gutsinda icya kabiri ku munota wa 52 naho ku munota wa 71 , Rudasingwa Prince ashyiramo icya 3 kuri penaliti.
Umukino uza kurangira ari ibitego 4-4 , amavubi ahita akomeza kubera igitego cyo hanze yatsindiye Libya.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 mu cyiciro gikurikira izahura n’ikipe y’igihugu ya Mali.
Umukino ubanza uteganyijwe tariki 20 Ukwakira 2022 mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 27 Ukwakira 2022,
Uzasezera undi akazabona itike y’Igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Maroc mu mpeshyi ya 2023.