06-12-2023

Hakuzimana Rashid yoherejwe mu Rukiko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga

0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukwakira 2022 rwanzuye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Hakuzimana Abdul Rachid maze rumwohereza kuburanishirizwa mu Rugereko rw’Urukiko Rukuru ruranisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi.

Hakuzimana ufite imyaka 54 akurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gukurura amacakubiri muri rubanda n’icyo gukwirakwiza ibihuha.

Ni ibyaha uyu mugabo yakoze mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube  no ku muyoboro we bwite wa YouTube witwa ‘Rashid TV’.

Uyu mugabo kandi yagaragaye inshuro nyinshi akorera biriya byaha ku yindi miyoboro irimo ‘Ishema TV’ ya Niyonsenga Dieudone wiyita Cyuma Hassan (nawe ufunzwe), ‘Umurabyo TV’ wa Nkusi Uwimana Agnes, ‘Primo Media Rwanda’ ya Kalinijabo Jean de Dieu n’indi.

Hakuzimana kuri ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge mu buryo bw’agateganyo. Kuri uyu wa mbere yagombaga gutangira kuburana mu mizi kuri ibyo byaha, gusa umucamanza yavuze ko ibyaha aregwa n’Ubushinjacyaha byakorewe kuri YouTube bityo, bikaba byarenze imbibi z’u Rwanda.

Umucamanza yapfundikiye iburanisha abwira ababuranyi ko dosiye iroherezwa mu rukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka kuko arirwo rufite ububasha bwo kumuburanisha.

Si ubwa mbere Hakuzimana afunzwe kuko yigeze gufungwa imyaka 8 nyuma yo guhamywa ibyaha birimo kubangamira umutekano n’ituze by’igihugu no kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Mbere yo gutabwa muri yombi, uyu Hakuzimana yakoranaga bya hafi n’udutsiko tw’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi, utwo dutsiko ubu twadukiriye urubyaro rwe.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

%d