10-06-2023

Bavuga ibigondamye imihoro ikarakara: RNC yadagazwe nyuma y’uko Perezida Kagame asabye Isi guhashya abapfobya Jenoside

Umutwe w’iterabwoba wa RNC ukomeje kugaragaza ugusuhererwa gukomeye nyuma y’uko Perezida Kagame asabye ibihugu bituye Isi guhagurukira abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakoresha imvugo zihembera urwango.

Ni ubutumwa umukuru w’igihugu yageneye abitabiriye Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi (IPU) riri kubera i Kigali kuva ku itariki 11 Ukwakira 2022, aho yagaragaje ko kugoreka amateka bikomeje guhungamanya amahoro n’umutekano.

Muri ubwo butumwa ntaho Perezida Kagame yigeze avuga kuri RNC, ariko aka ya mvugo ko “iyo uteye ibuye mu gihuru ikibwejaguye uba ugihamije”, uyu mutwe w’iterabwoba wihutiye kwigaragaza ko uri mu bo Umukuru w’Iguhugu yasabye ko bahashywa.

Nk’urugero, umumotsi w’uyu mutwe w’iterabwoba, Serge Ndayizeye, ku mabwiriza ya sebuja, ikihebe Kayumba Nyamwasa yagaragaye ku muzindaro rutwitsi wa RNC mu kiganiro cy’ikubagahu cyari kigamije gutesha agaciro imbwirwaruhame y’Umukuru w’Igihugu n’ubwo bwose byari ugucurangira abahetsi.

Ni ikiganiro cyarimo kandi umuhezanguni akaba n’umwambari wa RNC, Denis Serugendo, uzwiho kuvuga ibintu bidafite epfo na ruguru no gutukana nk’umwana wakuriye ku muhanda.

Abo bahezanguni kandi bumvikanye batagatifuza abanyabyaha nka Ingabire Victoire ndetse na Ntaganda Bernard mu gihe ibimentyetso bigaragaza neza ko ari inyangabirama zabaswe n’ ingengabitekerezo ya Jenoside zinifuza kugarura ubutegetsi bw’ivangura bworetse abanyarwanda.

Iki ni ikindi gihamya gishimangira ko RNC yanywanye n’abajenosideri aho by’umwihariko bunze ubumwe binyuze mu cyo bita P4 kibarizwamo iyi RNC, PS-Imberakuri ya Ntaganda Bernard, FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire na PC Amahoro.

Aba banzi b’ igihugu badahwema guhembera urwango mu baturage bakwiye kumenya ko uwabatsinze ntaho yagiye.

Vincent Mutijima

Leave a Reply

%d bloggers like this: