02-04-2023

Kigali: Abitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko zishinga Amategeko bakuriye ingofero u Rwanda

Abitabiriye inama ya 145 y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU) yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda basubiye mu bihugu byabo baruvuga imyato.

Ni ukubera uko aba banyacyubahiro babonye u Rwanda n’abanyarwanda mu gihe bari barumazemo by’umwihariko imiyoborere itajegajega y’u Rwanda yanatumye imigendekere y’iriya nama iba ntamakemwa.

Ibyo bikubiye mu buhamya bamwe mu bitabiriye IPU  basangije itsinda rishinzwe itangazamakuru n’inozamubano mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nk’urugero, Dr Mouza Mohammed Hamrour Alameri, umudepite wo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yatunguwe bikomeye n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uburyo Abanyarwanda bamaze gukataza mu gutanga ibitekerezo.

Yagaragaje kandi ko yakozwe ku mutima n’uburyo u Rwanda rwateguye iyi nama mpuzamahanga. Yagize ati: “Birenze [imitegurire] uko nabitekerezaga”

Sraka Paulin, umudepite wo muri Cote d’ Ivoire we yagize ati: “Umujyi wa Kigali urasaneza cyane, uratunganyije ndetse urangwa n’ abantu bafite ikinyabupfura.”

Perezida Kagame ni umwe mu bagejeje ijambo ku bitabiriye iyi nama aho yasabye amahanga guhagurukira abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakoresha imvugo zihembera urwango.

Iri huriro Mpuzamahangary’Inteko zishinga Amategekoriterana kabiri mu mwaka; inama imwe ibera i Geneve ku cyicaro cyaryo, mu gihe indi yo ibera mu gihugu kinyamuryango habanje kurebwa ku mutekano, ibikorwaremezo ndetse n’ibindi bituma ribasha kugenda neza.

By’umwihariko inama y’iri huriro mu Rwanda yitabiriwe n’abarenga 1000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose y’Isi.

Mutijima Vincent

Leave a Reply

%d bloggers like this: