24-03-2023

Perezida Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi bitabiriye ‘Car free day’ – AMAFOTO&AMASHUSHO

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2022 bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day.

General Muhoozi, Umujyanama mukuru wa Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano akaba n’umuhungu we w’imfura, ari mu Rwanda kuva ejo hashize aho yaje mu ruzinduko rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza.

Gen. Muhoozi, abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, tariki 23 Nzeri 2022, yari yavuze ko ateganya kugaruka i Kigali gusura Perezida Kagame ashimangira ko uru rugendo azarwigiramo ibijyanye n’ubworozi.

Mu baherekeje Gen Muhoozi muri uru ruzinduko rwe mu Rwanda, harimo umunyamakuru wa The Independent, Andrew Mwenda nawe wagaragaye muri iyi siporo rusanjye.

Gen Muhoozi ashimirwa kuba yaragize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka irenga itatu warajemo agatotsi, uruzinduko rwe rwa mbere rwabaye tariki 22 Mutarama 2022 aho yakiriwe na Perezida Kagame bagirana ibiganiro, byari bigamije gusubiza mu buryo umubano w’u Rwanda na Uganda.

Nyuma y’aho Muhoozi yihaningirije umutwe w’iterabwoba wa RNC by’umwihariko ikihebe Kayumba Nyamwasa ko atazabihanganira mu gukomeza gukoresha ubutaka bw’igihugu cye mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ubwanditsi

Leave a Reply

%d bloggers like this: